MINISANTE itanze ibisobanuro ku ndwara bivugwa ko iri guhitana abantu mu Rwanda

    0
    92

    Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara amakuru avuga ko mu Rwanda hari abantu barikwicwa n’indwara itaramenyekana, by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi.

    Mu itangaza Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, MINSANTE, yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, yasobanuye ko mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu habonetse abarwayi bacye bagaragaje ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi, iterwa na virusi ya Maburg, ndetse itangaza n’ingamba zo guhangana n’iyi ndwara, mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane amakuru yisumbuyeho ajyanye n’iyi ndwara.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (WHO- OMS) rivuga ko virusi ya Marburg, itera indwara y’umuriro ukabije, iri mu bwoko bumwe na Virusi itera indwara ya Ebola.

    Ni ibyorezo byombi ngo byabonetse mu gihe kimwe mu mijyi wa Marburg na Frankfurt yo mu Ubudage ndetse no mu mujyi wa Belgrade wo muri Serbia, mu 1967.

    Icyi cyorezo cyaherukaga kugaragara mu gihugu cya Uganda muri 2008.

    OMS ivuga ko umuntu wafashwe n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg aba afite ibyago byo kwicwa n’iyi ndwara ku kigero cya 88%.

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here