According to the figures from the ministry of health in Rwanda, as of today 30 September 2024, nine people have died so far from Marburg Virus Disease (MVD) while other 18 people are in isolation and on treatment.

Amakuru yihuse kandi yizewe

According to the figures from the ministry of health in Rwanda, as of today 30 September 2024, nine people have died so far from Marburg Virus Disease (MVD) while other 18 people are in isolation and on treatment.


Imibare mishya ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yatangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, yagaragaje ko umubare w’abantu bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg wageze ku 9 mu gihe abandi 18 barikuvurwa.

Soma amabwiriza mashya ya Minisiteri y’ubuzima ajyanye no kwirinda icyorezo cya Marburg. Kanda hano

Imibare mishya ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yatangaje ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, yagaragaje ko umubare w’abantu bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg wageze ku 8 mu gihe abandi 18 barikuvurwa.

Soma amabwiriza mashya ya Minisiteri y’ubuzima ajyanye no kwirinda icyorezo cya Marburg. Kanda hano

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda imaze gutanaza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg harimo no guhagarika ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro yose nibura mu gihe cy’iminsi 14.
Ni amabwiriza yasohotse ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2024.
Minisante ivuga ko umurwayi azakomeza kugira umurwaza umwe ushobora gusimburwa.
Muri ayo mabwiriza harimo kandi ko mu gihe uwapfuye yazize Marburg, nta kiriyo gihuza abantu benshi ndetse ko umuhango wo kumushyingura witabirwa n’abantu batarenze 50 kandi bikabera mu bitaro ahabugenewe.

IZINDI NKURU WASOMA KU BIJYANYE N’ICYOREZO CYA MARBURG:
1.Akazi kose abantu bajyagamo karakomeza – Minisante ihumurije abaturage ku cyorezo cya Marburg
2. Rwanda: Abantu batandatu bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg abandi 20 bararwaye
3. MINISANTE itanze ibisobanuro ku ndwara bivugwa ko iri guhitana abantu mu Rwanda

Minisiteri y’ubuzima, Minisante, yahumurije Abaturarwanda ko badakwiye gukurwa umutima n’icyorezo cya Marburg kuko iki cyorezo kitagiye guhagarika imirimo bakoraga.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa 29 Nzeri 2024, cyagarukaga ku ishusho rusange y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda, yahumurije Abaturarwanda ko iki cyorezo kitagiye guhagarika imirimo bakoraga nk’uko bamwe baribatangiye ku bihuza no mu bihe bya Covid-19.
Yagize ati “Tubisobanure ko imirimo, akazi kose abantu bajyagamo karakomeza. Nagira ngo icyo cyo twongere tugishimangire.”
Minisitiri Sabin yasobanuye ko umuntu utaragaragaza ibimenyetso bya Marburg “Ntabwo aba yanduza abandi.”
Ibyo bimenyetso by’ibanze ni umuriro ukabije; kuribwa umutwe bikabije cyane; kubabara mu ngingo no mu mikaya, ugacika intege cyane; gucibwamo ndetse no kuruka.
Kuba umuntu utaragaragaza ibimenyetso adashobora kwanduza Marburg, Dr.Sabin yavuze ko bisobanura impamvu batahagarika ingendo kuri uwo muntu.
Ati “Ntabwo rero wavuga ngo umuntu wese uri kuri moto turamubujije kugenda nta n’ibimenyetso afite n’umutwaye ntabyo.”
Cyakora, ku bantu biyumvamo ibimenyetso bya Marburg, Minisitiri Sabin yabasabye, bo ubwabo, kwirinda kujya mu ruhame ahubwo bakamenyesha inzego z’ubuzima.
Ati “Birava ku mutima w’umuntu ku giti cye. Turakubwira ngo niba ufite bya bimenyetso wibikomezanya, wijya muri ya mirimo ahubwo ni wowe dukeneye yuko waduhamagara kuri 114 cyangwa se ukajya ku ivuriro rikwegereye.”
Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo abarwayi ba mbere b’icyorezo cya Marburg bagaragaye mu Rwaanda. Minisante ivuga ko kugeza ubu, abanduye ari 26 naho abahitanywe n’iki cyorezo bakaba 8.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko urugendo rwo gushakisha abahuye n’abandu Marburg rukomeje ndetse ko bamaze kubona abagera kuri 300. Aba barimo aba hafi bahuye bashobora kuba babana mu nzu, n’aba kure.
Dr. Sabin yongeye guhumuriza Abaturarwanda ko Leta iri gukora uko ishoboye ngo bahashye Marburg mu gihe cya vuba “Amezi ashobora kuba abiri cyangwa atatu bikabije cyane.”
Icyorezo cya Marburg gishobora kwirindwa binyuze mu gukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iki cyorezo.
Kwambara agapfukamunwa kandi si uburyo bwo kwirinda Marburg kuko itandurira mu mwuka.
IZINDI NKURU WASOMA KU BIJYANYE N’ICYOREZO CYA MARBURG:
1. Rwanda: Abantu batandatu bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg abandi 20 bararwaye
2. MINISANTE itanze ibisobanuro ku ndwara bivugwa ko iri guhitana abantu mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO) n’urubuga nkoranyambaga rwa Tiktok batangije ubufatanye bw’umwaka umwe, bugamije gutangaza amakuru y’ubuzima yizewe.
Mu nkuru yanditswe kuri website ya OMS, tariki 26 Nzeri 2024, ivuga ko ubu bufatanye buri mu ntego iri shami rya Loni ryiyemeje yo kwifashisha ikoranabuhanga mu kugera ku bantu benshi ku Isi, babagezaho ubumenyi bujyanye n’ubuzima n’ imyitwarire ikwiye ijyanye n’ubuzima muri iyi Si y’ikoranabuhanga.
OMS ivuga ko babizi ko imbuga nkoranyambaga zishobora kuba isoko nziza y’amakuru ashobora guhindura imyitwarire y’abantu ku bijyanye n’ubuzima ndetse n’ibyemezo bafata bijyanye n’ubuzima.
Ku mbuga nkoranyambaga ni hamwe mu hantu abantu benshi bashakira amakuru, nyamara bamwe bakahakura amakuru atari yo ashobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubu bufatanye bwa OMS na Tiktok bwitezweho kugabanya ayo makuru atari yo, ajyanye n’ubuzima, batanga amakuru yizewe ashingiye ku bushakashatsi.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr.Sabin Nsanzima yatangaje ko icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi, giterwa na Virus ya Marburg kimaze guhitana abantu batandatu mu gihe abandi 20 barwaye iki cyorezo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’ubuzima, buri mu buryo bw’amashusho, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28, Nzeri 2024, Minisitiri Sabin yasobanuye ko umubare munini w’abishwe na Marburg ndetse n’abayirwaye ari abakora kwa muganga, by’umwihariko ahavurirwa indembe.
Yakomeje avuga ko minisiteri y’ubuzima, inzego za Leta zindi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa barigukorana mu gushakisha abahuye n’aba barwayi ndetse n’abahuye n’abitabye Imana.
Marburg ni virusi yandura cyane binyuze mu gukora ku maraso cyangwa amatembabuzi y’ufite iyi virusi.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uwayanduye bishobora gufata hagati y’iminsi itatu n’ibyumweru bitatu ataragaragaza ibimenyetso.
Ni indwara igira ubukana bwinshi ku buryo uwayanduye aba afite ibyago byinshi byo guhitanwa na yo. (INDI NKURU WASOMA KURI MARBURG)
Uwayanduye agaragaza ibimenyetso birimo: umuriro mwinshi; kubabara umutwe; kuruka ndetse no gucibwamo.
Cyakora, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yasabye Abaturarwanda “kudakuka umutima no kubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo.” mu gihe iyi minisiteri ikomeje ibikorwa byo guhangana n’iki cyorezo.
Mu ngamba Abaturarwanda basabwa kubahiriza harimo: kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg; gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no gukoresha imiti yica udukoko (hand sanitizers).
Minisitiri Sabin yihanganishije imiryango y’abahitanwe na Marburg kandi abizeza ko “Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.”
Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ubufatanye bwacu ni bwo bwatumye dutsinda ibyorezo byabanje, n’iki na cyo twizeye ko tuzagitsinda vuba.”

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara amakuru avuga ko mu Rwanda hari abantu barikwicwa n’indwara itaramenyekana, by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi.
Mu itangaza Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, MINSANTE, yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, yasobanuye ko mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu habonetse abarwayi bacye bagaragaje ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi, iterwa na virusi ya Maburg, ndetse itangaza n’ingamba zo guhangana n’iyi ndwara, mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane amakuru yisumbuyeho ajyanye n’iyi ndwara.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (WHO- OMS) rivuga ko virusi ya Marburg, itera indwara y’umuriro ukabije, iri mu bwoko bumwe na Virusi itera indwara ya Ebola.
Ni ibyorezo byombi ngo byabonetse mu gihe kimwe mu mijyi wa Marburg na Frankfurt yo mu Ubudage ndetse no mu mujyi wa Belgrade wo muri Serbia, mu 1967.
Icyi cyorezo cyaherukaga kugaragara mu gihugu cya Uganda muri 2008.
OMS ivuga ko umuntu wafashwe n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg aba afite ibyago byo kwicwa n’iyi ndwara ku kigero cya 88%.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, MINISANTE, yatangaje ko yatangije igikorwa cyo gutanga urukingo rw’indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara
Mu butumwa iyi minisiteri yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, kuri uyu wa Kane, tariki 19 Nzeri 2024, yavuze ko ku ikubitiro yahereye ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox.
Biteganyijwe ko abagera ku 10.000 ari bo bazakingirwa mu cyiciro cya mbere.
MINSANTE ivuga ko gutangira gukingira Mpox ari “Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane bafite indwara y’Ubushita bw’Inkende (Monkeypox).
INDI NKURU WASOMA IJYANYE NA MPOX

Amafoto: Minisiteri y’Ubuzima

Ingenzi Women Tennis Program ni imwe muri za program z’umuryango utari uwa Leta witwa Ingenzi Initiative. Ifasa abagore n’abakobwa bifuza gukina umukino wa Tennis, ibaha imyitozo ndetse no kubategurira amarushanwa.
Ndugu Philbert, umutoza muri Ingenzi Women Tennis Program, akaba anayobora umuryango Ingenzi Initiative, avuga ko batangije iyi program mu rwego rwo kongera umubare w’abagore n’abakobwa bakina uyu mukino.
Yagize ati “Twatangiye dufite intego nyamukuru yo guteza imbere ihame ry’uburinganire muri tennis, dufasha abakinnyi b’abadamu kugira ngo nabo bitabire umukino wa tennis.”
Yongeraho ko “tubafasha mu buryo butandukanye, harimo kubatoza no gutegura amarushanwa.”

Ndugu Philbert, ari gutoza umwe mu bakinnyi
Hashize imyaka ibiri iyi program itangiye. Bamwe mu bakinnyi baganiriye na buzima.rw bavuga ko aya ari amahirwe bagize kuko gukina uyu mukino mu busanzwe bihenda.
Estella Triella Nduwayezu yagize ati “Buri gihe uko nacaga kuri ‘Petit Stade’ nabonaga abantu bakina ariko nkumva mfite ubwoba kuko buri muntu wese arabizi ko tennis ari umukino uhenze kuwukina. Kubona ibikoresho, umutoza, byose birahenze.”
Nyuma yo kugera mu Ingenzi Women Tennis Program, Estella avuga ko “Ubu numva mfite umurava wo gukina uyu mukino. Dufite umutoza mwiza kandi tugenda twigiranaho nk’abakinnyi.”
Gatera Joy, na we ashimangira ko “Iyi gahunda ya Ingenzi Initiative ni nziza cyane kuko izamura abagore mu mukino wa tennis. Ndizera ko iyi program izafasha abagore benshi bifuza gukina tennis.”
Gukina tennis kandi ngo byanabaye isoko y’ubuzima bwiza no kugwiza inshuti z’ingirakamaro.
Alice Bugingo yagize ati “Icya mbere, tennis yampuje n’abantu kandi b’umumaro. Icya kabiri, yaramfashije mu buzima kuko naje muri tennis narabuze ikintu cyatuma ngabanya ibiro. Nafashe amezi abiri nkina buri munsi kandi ngakina igihe kirenze isaha imwe. Kuva mu kwa Kabiri kugera mu kwa Karindwi narimaze kugabanukaho ibiro 10.”

Bamwe mu bakinnyi bo muri Ingenzi Women Tennis Program n’umutoza wabo, Ndugu Philbert
Umuryango Ingenzi Initiative uvuga ko uzakomeza gushyira imbaraga muri iyi gahunda yo kuzamura abari n’abategarugori mu mukino wa tennis mu Rwanda.
Ndugu Philbert yagize ati “Turifuza kugera ku rwego rwo kugira umukinnyi utwara ibikombe, yaba ku rwego rw’abakinna nk’abishimisha (amateur), ndetse n’ababigize umwuga (professionals).”
Yongeraho ko” Ikindi turifuza gukorana cyane n’ibigo by’amashuri kuko ni ho hantu ubona urubyiruko ruri hamwe icyarimwe, ukabatoza bari hamwe noneho n’umusaruro ukabonekera rimwe.”
Imyitozo muri Ingenzi Women Tennis Program ibera muri IPRC Kigali, ku kibuga cya Ecology Tennis Club, buri wa Gatatu na buri wa Gatanu saa cyenda (3:00PM) ndetse no kuwa Gatandatu kuva saa munani kugera saa kumi n’ebyiri (2H00 – 6H00 PM)

Estella Triella Nduwayezu

Gatera Joy

Alice Bugingo

Niba wifuza kumenya ibisabwa ngo winjire muri Ingenzi Women Tennis Program, hamagara Ndugu Philbert kuri 0789052444



