Minisitiri Nduhungirehe yahamije ko u Burundi bufatanya na FDLR

0
730

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ikibazo cy’ingenzi u Rwanda rufitanye n’u Burundi kitari politiki ahubwo ari icy’umutekano, kuko u Burundi bufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR — umutwe ufite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugumya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

FDLR, igizwe n’abahoze muri EX-FAR n’Interahamwe, imaze imyaka irenga 30 ikorera mu Burasirazuba bwa RDC. Raporo zitandukanye za Loni zemeza ko FARDC n’uyu mutwe w’iterabwoba bafatanya mu bikorwa bya gisirikare, ndetse ko ingabo z’u Burundi nazo zimaze igihe zifatanya na FARDC mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23 ku ruhande rwa Leta ya RDC.

Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yahaye RBA, yabajijwe niba u Burundi butera inkunga FDLR, maze asubiza ko umutwe w’iterabwoba n’ingabo z’u Burundi bifatanya mu bikorwa bya gisirikare.
Ati:

“U Burundi ntibutera inkunga FDLR ahubwo barafatanya. FARDC ifatanya na FDLR, igafatanya n’ingabo z’u Burundi, igafatanya n’abacanshuro; bose ni ihuriro rimwe.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo, habarizwa ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 20 ndetse zari zarafunze Abanyamulenge mu ngo zabo ku buryo batashoboraga kujya ku masoko cyangwa gukora ibikorwa bibatunga.

Hari kandi imitwe y’abarwanyi iri hagati ya 7000 na 10,000 irwana ku ruhande rwa FARDC, irimo n’indi iterabwoba isanzwe ifitanye umubano na FDLR. U Rwanda ruvuga ko ibi bikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano wacyo.

Nduhungirehe yibukije amagambo Perezida Félix Tshisekedi yavugiye mu 2023 mu gihe cy’amatora, aho yavuze ko “ashobora gutera ibisasu i Kigali adashyizemo umusirikare n’umwe ku butaka,” ndetse ko “azafasha urubyiruko rw’u Rwanda guhirika ubutegetsi.” Minisitiri yavuze ko ibi byari ibyiyumviro byuzuye ubushotoranyi kandi ibikorwa byakurikiyeho byabigaragaje.

Ati:

“Ibi byose byabangamiye umutekano wo mu karere. Kugira ngo ikibazo gikemuke, ingabo z’Abarundi zigomba kuva mu Burasirazuba bwa Congo, umutwe wa FDLR ukarandurwa, ndetse n’ibyo bitero bya FARDC bigahagarara.”

U Rwanda ruvuga ko kugeza muri Werurwe 2025, umubano warwo n’u Burundi wari mu nzira nziza yo kuzahuka. Ariko Perezida Ndayishimiye yakomeje gutanga amaburuza mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko u Rwanda “ruri gutegura intambara ku Burundi,” ibyo Kigali ivuga ko ari ibinyoma byazambije umubano wari uri kuzamuka.

Ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byasinye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu bukungu i Washington, mu gihe Perezida w’u Burundi yari muri icyo cyumba. Gusa uwo munsi nyine hahise haterwa ibitero bihuriyemo FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo, FDLR n’abacanshuro muri Kivu y’Amajyepfo hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Ibi bitero byatumye abaturage barenga 1000 bahungira mu Rwanda.

Nduhungirehe yagize ati:

“Twabibwiye abahuza n’abandi bose ko icyo twifuza ari amahoro. Amahoro azaboneka ari uko ingabo z’u Burundi zavuye muri Kivu y’Amajyepfo, ibitero bya FARDC bigahagarara, hanyuma tugashyira mu bikorwa amasezerano twasinye.”

Mu masezerano yasinywe harimo igingo ivuga ko imirwano nimara guhagarara hazashyirwaho urwego ruhuriweho rwa RDC, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo rubashe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’umutekano zirimo no kurandura umutwe wa FDLR. Nyuma yaho u Rwanda nirwo ruzakuraho ingamba zose z’ubwirinzi rwasabye ku mipaka yarwo.

Minisitiri Nduhungirehe Ahamya ko uwifatanya na FDLR wese aba ashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here