Burundi: Perezida Ndayishimiye avuga ko u Rwanda rutatandukanywa na RED Tabara na M23

0
371

Ndayishimiye ashinja u Rwanda guhungabanya umutekano wo mu karere, mu magambo yongeye guteza impagarara mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho yaryeretse nk’igihugu kidashyigikiye amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi yabivuze mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru Hariana Verás Victória, uzwiho gushyigikira ubutegetsi bwa RDC n’ababushyigikiye. Icyo kiganiro cyatambutse kuri RTNC kimara iminota 47, aho igice kinini cyacyo cyari kigamije kwibasira u Rwanda.

Mu magambo ye, Perezida w’u Burundi yakomeje kugaragaza u Rwanda nk’intandaro y’ibibazo by’umutekano muke mu karere, avuga ko rutatandukanywa n’imitwe ya RED Tabara na M23. Icyakora, yirengagije ubufatanye bw’ingabo ze n’iza RDC, ndetse n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, umaze igihe ufatanya na FARDC mu bikorwa bya gisirikare.

Uyu mukuru w’igihugu yanashinje u Rwanda kutubahiriza amasezerano y’amahoro yasinywe hagati yarwo na RDC abifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ayo masezerano atatanze umusaruro.

Ndayishimiye yavuze ko yari yizeye ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa bitewe n’uko yashyigikiwe n’igihugu gikomeye nka Amerika, ariko agasanga nta cyahindutse.

Ati “Numvaga ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa, ariko akimara gusinywa intambara irakomeza. Byanteye impungenge, bituma ntekereza ko ikibazo kitakemurwa hatabanje kurebwa impamvu nyamukuru yacyo.”

Yavuze ko ayo masezerano arimo uburyarya, ashinja u Rwanda kwemera kuyasinya ariko rugasubira inyuma.

Imirwano Ndayishimiye yavuze yakomeje, yabereye mu bice bitandukanye by’Ikibaya cya Ruzizi, aho AFC/M23 yegereye Umujyi wa Uvira mu rwego rwo kurinda abaturage bavuga ko bari bamaze igihe kinini bicwa, batotezwa n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR.

Icyakora, Ndayishimiye ntiyigeze agaruka ku mpamvu nyamukuru ituma AFC/M23 irwana, ahubwo yakomeje gushimangira ko ikibazo gishingiye ku Rwanda avuga ko rudashaka amahoro.

Uyu mukuru w’igihugu yakomeje avuga ko RED Tabara na M23 ari intwaro z’u Rwanda, amagambo yumvikanye nko guharabika ingabo z’u Rwanda.

Ati “RED Tabara ni intwaro y’u Rwanda nk’uko M23 ari intwaro y’u Rwanda. Ntabwo byoroshye gutandukanya RED Tabara, M23 n’ingabo z’u Rwanda kuko ni bamwe.”

Aya magambo akomeje kunengwa n’abasesenguzi, bavuga ko guhuza ingabo z’igihugu n’imitwe irwanya ubutegetsi ari imvugo idakwiye ku Mukuru w’Igihugu gihana imbibi n’u Rwanda.

Ndayishimiye yongeye kuvuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi, avuga ko rutoza RED Tabara kugira ngo ruzarugabeho igitero. Yavuze ko igihugu cye gihora cyiteguye nubwo ngo u Rwanda rwagerageje kenshi kurutera rukananirwa.

Mu kiganiro cye, yanongeye gushimangira ubufatanye bwe na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, avuga ko ibihugu byombi bisangiye amateka n’umutekano, nubwo ashinjwa gukorana n’ingabo n’imitwe ivugwaho guhohotera Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here