
Amakuru yihuse kandi yizewe


Kayonza — Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Muganga rusange, igikorwa cyabaye mu rwego rwo gukomeza gushimangira indangagaciro z’ubumwe, ubwitange n’isuku rusange nk’inkingi z’iterambere rirambye.
Ni umuganda witabiriwe n’abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abakozi bo muri aka Karere, aho bafatanyije ibikorwa bitandukanye bigamije kunoza isuku n’imitunganyirize y’ahakorerwa n’ahatuwe.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko umuganda rusange atari igikorwa cy’isuku gusa, ahubwo ari ishuri ryigisha ubufatanye, kwigira no gushyira hamwe imbaraga mu kubaka igihugu.
Yashimangiye ko iyo Leta n’abikorera bafatanyije n’abaturage, haboneka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije imibereho ya buri munsi.
Ubuyobozi bwaKayonza bwagaragaje ko kwitabira umuganda rusange biri mu nshingano z’ikigo z’umumuryango, bwemeza ko buzakomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’aho bukorera n’igihugu muri rusange.
Bwavuze ko isuku, kubungabunga ibidukikije no gufatanya n’abaturage ari ingenzi mu kubaka ejo heza.
Abaturage bitabiriye umuganda bagaragaje ibyishimo byo gukorana n’abayobozi bakuru b’igihugu, bavuga ko bituma barushaho gusobanukirwa inshingano zabo no kumva ko iterambere rishingira ku bufatanye bwa bose.
Bavuze ko kubona Minisitiri w’Intebe mu gikorwa nk’iki bibatera imbaraga zo gukomeza kwitabira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwashimangiye ko umuganda rusange ukomeje kugira uruhare runini mu guhindura isura y’akarere, haba mu isuku, mu kubungabunga ibidukikije no mu gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage.
Bwagaragaje ko gukomeza gushyira imbaraga mu muganda ari imwe mu nzira zifasha kugera ku iterambere rirambye.




Impanuka 14 mu Burasirazuba bw’u Rwanda ni zo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko zabaye mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2025, zisiga abantu batatu bahasize ubuzima, mu gihe abandi bagakomereka.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, ubwo mu Karere ka Kayonza hakomerezaga ubukangurambaga bwa Tugendane Tugereyo Amahoro, bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko yawo no kwirinda impanuka.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki ya 20 Ukuboza 2025 kugeza tariki ya 9 Mutarama 2026, mu Ntara y’Iburasirazuba habaye impanuka 14 zo mu muhanda.
Mu Karere ka Bugesera habereye impanuka esheshatu, i Kayonza habera enye, mu gihe mu turere twa Nyagatare, Ngoma, Rwamagana, Kirehe na Gatsibo habereye impanuka imwe muri buri karere. Izo mpanuka zahitanye abantu batatu.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, yavuze ko impanuka zitwara ubuzima n’umutungo w’igihugu, asaba abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda kwitwararika cyane.
Yagize ati: “Iyo dutakaje umuntu mu mpanuka zo mu muhanda, tuba dutakaje byinshi. Tuba dutakaje umuntu wafashaga umuryango we, watangaga amafaranga y’ishuri y’abana, tuba dutakaje n’iterambere ry’igihugu.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yasabye abakoresha umuhanda bose kumva ko umutekano wabo n’uw’abandi bawusangiye ari inshingano rusange.
Yagize ati: “Iyo utwaye imodoka, ipikipiki cyangwa igare, ugomba kumenya ko ukeneye kugera iyo ujya amahoro, ariko na mugenzi wawe muhurira mu muhanda akabigeraho. Ni inshingano za buri wese.”
Yanasabye abantu kutinubira abapolisi bo mu muhanda babahagarika bagenzura ibyangombwa, abibutsa ko baba bari aho kugira ngo bafashe abantu kugera aho bajya amahoro.
Mutijima David wo mu Karere ka Kayonza yavuze ko bishimiye kuganirizwa n’abayobozi ku gukoresha neza umuhanda.
Yagize ati: “Ndasaba abaturage bagenzi banjye kureka kwambuka umuhanda bari kuri telefone no kwita ku myitwarire yabo, kugira ngo tugabanye impanuka.”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka zo mu muhanda mu mwaka wa 2025 zagabanyutseho 2 ku ijana ugereranyije n’umwaka wa 2024. Yanagaragaje ko benshi mu bakunze gukora impanuka bari hagati y’imyaka 22 na 35.
Ubukangurambaga bwa Tugendane Tugereyo Amahoro bwatangijwe tariki ya 7 Ugushyingo 2025, bumaze kugera mu turere twa Rubavu, Kamonyi, Musanze, Kayonza no mu Mujyi wa Kigali.


Aba bayobozi birukanywe n’Inama Njyanama idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025
Amakuru yizewe, yemeza ko aba bayobozi birukanywe nyuma yo kunanirwa gukemura ibibazo by’abaturage bitandukanye bigaragara muri aka karere.
Aba bayobozi birukanywe nyuma y’uko hari abaturage bo mu bice bya Ndego na Mwiri byagaragaye ko babuze imvura bagasonza ku buryo bukomeye. Iki kibazo cyageze aho bamwe batangira gusuhuka nyamara ngo Leta yari ifite ibyo kurya ahubwo harabaye uburangare mu kubitanga.
Bivugwa ko kandi aba bayobozi batumvikanaga aho akenshi bahoraga bashyamirana kubera kudahuza ku byemezo bimwe na bimwe. Ni ikibazo cyagiye kibaho inshuro nyinshi kugeza ubwo bamwe mu bayobozi bahunga inshuro zirenze imwe.
Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza mu Ukuboza 2021, ni mu gihe Munganyinka Hope we yinjiye muri komite nyobozi y’Akarere ka Kayonza mu 2018, aza kongera gutorwa muri manda yakurikiyeho.
Harerimana Jean Damascene we yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu 2016, aza kongera gutorerwa indi manda mu 2021.
Akarere ka Kayonza kavugwamo ibibazo bijyanye n’izuba ryinshi mu gihe hari imishinga yagashyizwemo yo kuhira irimo KIIWP1, KIIWP2 n’indi igiye itandukanye yashowemo arenga miliyari 100 Frw, gusa iki kibazo ntikirabasha kurangira kuko abaturage ba Ndego na Mwiri bahora bataka buri mwaka.





