Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Daniel Chapo, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu by’umutekano, ubukungu n’ishoramari.
Ibi biganiro byabereye i Kigali mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique ukomeje kwaguka, by’umwihariko nyuma y’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado.























