
Amakuru yihuse kandi yizewe

Ibi yabigarutseho ku wa 14 Ukwakira 2025, mu nama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida (Presidential Advisory Council – PAC), yabereye kuri Kigali Golf, ihuza Perezida wa Repubulika n’inzobere z’Abanyarwanda n’abanyamahanga mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko amateka yigishije u Rwanda kudaheranwa n’ibibazo, ahubwo gukomera no kubyaza amahirwe ibihe bigoye igihugu cyanyuzemo.
“Mu Rwanda, twararokotse, mu myaka 31 ishize, ishyano ryatugwiriye, kandi n’ubu tugomba gukomeza kurokoka n’ibindi byinshi bituruka hanze,” yavuze Perezida Kagame.
Yongeyeho ko nubwo Isi ihanganye n’ibihe bikomeye, u Rwanda rwabaye urugero rw’uko ubuzima bushobora gusubira mu buryo nyuma y’amateka mabi.
“Amateka yatwigishije ko nubwo hacura umwijima, yaba mu Rwanda, muri Afurika cyangwa ku Isi yose, hari ahantu hato hashobora gushibuka hagatanga urumuri. U Rwanda rwacu, muri uwo mwijima, rurakura.”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora cyane no gushyira hamwe mu guhangana n’ibibazo by’ubu bihe, harimo ibitero by’ubukungu, ibibazo by’umutekano ndetse n’ingaruka z’ibibazo mpuzamahanga.
“Tugomba gukora ibishoboka byose tukarokoka ibyo duhanganye na byo ubundi tugatera imbere, tukagera aho twifuza kugera ndetse n’aho abandi bari, abadutanze kugerayo.”
Yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda rizashingira ku kugira icyerekezo, ubufatanye, n’umuhate, kandi ko igihugu gikomeje kuba icyitegererezo muri Afurika mu guhangana n’ibibazo gikomeje guhura nabyo.
Inama ya PAC y’uyu mwaka yibanze ku bukungu, imibereho myiza y’abaturage, n’uburyo bwo kwihutisha iterambere rirambye. Hanaganiriwe kandi ku bibazo bireba akarere n’Isi muri rusange, birimo imihindagurikire y’ibihe, umutekano n’ubucuruzi mpuzamahanga.



Mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI) ryashyikirije Perezida Paul Kagame umudali w’indashyikirwa, mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere uyu mukino ndetse no gufasha u Rwanda kwandika amateka.
Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, ndetse n’Igikomangoma Albert II cya Monaco, bari kumwe n’abandi bayobozi n’abakunzi b’uyu mukino mu rwego rwo gusoza Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye bwa mbere muri Afurika.
Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimye cyane uburyo Kigali yateguye iri rushanwa.
“Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho. Abasiganwa ku magare bumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”
Yashimye kandi Perezida Kagame ku ruhare rwe rukomeye:
“Perezida Kagame, warakoze. Ni icyubahiro kugufata nk’umushyigikira w’amagare ndetse na Shampiyona y’Isi. Ibyo wakoze bizahora bizirikanwa.”
Perezida Kagame yavuze ko iki gihembo ari icy’ishimwe ku gihugu cyose:
“Ntabwo nakinnye mu isiganwa ariko natsinze. Ndashimira abakoze bataruhuka kugira ngo ibi bigerweho. Imbaraga zanyu ntizagiye ubusa.”
Yanongeyeho Kandi ko iri rushanwa ryabaye ikimenyetso cy’ubumwe n’ibyishimo bisanzwe bigaragarira muri siporo:
“Isiganwa ryagaragaje imbaraga mu mihanda ya Kigali. Abafana n’amajwi menshi byagaragaje ubumwe. U Rwanda rutewe ishema no kwakira aya mateka.”
Perezida Kagame yibukije ko ishoramari muri siporo ari uburyo bwo gufasha urubyiruko kugera ku nzozi zarwo.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izasozwa ku Cyumweru, Taliki 28 Nzeri 2025, n’isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo ku ntera ya km 267,5, rizatangira saa 09:45 risozwe saa 16:45.
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, iri kubera bwa mbere muri Afurika, izashyirwaho akadomo ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, hakinwa isiganwa ryo mu muhanda ry’abagabo rizitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi.
Isiganwa risoza iri rushanwa rizaba rifite intera ya kilometero 267,5, ritangire saa 09:45 risozwe saa 16:45, rikazanyura mu mihanda ya Kigali yamaze kumenyerwa nk’ahantu haryoheye amasiganwa.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, u Rwanda ruzaserukirwa n’abakinnyi batandatu mu isiganwa rikomeye kurusha ayandi muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Abo ni:
Manizabayo Eric
Masengesho Vainqueur
Byukusenge Patrick
Muhoza Eric
Nkundabera Eric
Nsengiyumva Shemu
Ibi byafashwe nk’intsinzi y’amateka, kuko mu marushanwa yabanjirije aya u Rwanda rwahagararirwaga n’umukinnyi umwe cyangwa babiri, ariko none rukaba rufitemo ikipe yuzuye.
Isiganwa ryo ku Cyumweru riritezweho guhatana gukomeye, cyane cyane hagati y’abakinnyi bagezweho barimo:
Tadej Pogačar (Slovenia) – nimero ya mbere ku isi, wanegukanye Shampiyona y’Isi iheruka i Zurich mu 2024.
Remco Evenepoel (Belgium) – watsinze mu isiganwa ryo mu muhanda ryo mu gihe gito (Time Trial) ku munsi wa mbere, anakoza isoni Pogačar.
Biteganyijwe ko iri siganwa rizaba rishyushye kuko ari ryo rizagena umukinnyi uzambara umwambaro w’amabara y’isi (Rainbow Jersey) kugeza mu 2026.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, habaye isiganwa ry’abagore ku ntera ya kilometero 164,6. Umunya-Canada Magdeleine Vallieres w’imyaka 24, ni we wegukanye umudali wa Zahabu akoresheje amasaha ane, iminota 34 n’amasegonda 48.
Ku mwanya wa kabiri haje Niamh Fisher-Black wo muri Nouvelle-Zélande, wasizwe amasegonda 23, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Espagne Mavi García, wasizwe amasegonda 27.
Iyi ntsinzi yashyize Vallieres mu ruhando rw’abakinnyi bakomeye ku isi, ndetse inafasha Canada kubona umudali wa mbere wa Zahabu muri iyi Shampiyona.
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 iri kuba amateka akomeye ku mukino w’amagare muri Afurika. Uretse kuba ari ubwa mbere ibaye ku mugabane, yabaye n’urubuga rwo kugaragaza ubushobozi bwa Kigali mu kwakira ibikorwa by’imikino ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Paul Kagame yahawe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amagare (UCI) umudali w’indashyikirwa, nk’ishimwe ry’uruhare rwe mu guteza imbere uyu mukino no gufasha u Rwanda kuba igicumbi cyawo muri Afurika.




Kigali, 25 Nzeri 2025 – Perezida Paul Kagame yashimangiye ko abavuga ko igihugu nk’u Rwanda rudashobora kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego rw’Isi bafite imyumvire yasizwe n’amateka, asaba guha amahirwe ibihugu byose, harimo n’ibyo muri Afurika.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yitabiraga Inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yabereye muri Kigali Convention Centre, mu gihe u Rwanda ruri mu bihe by’amateka yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, iri kuba bwa mbere muri Afurika mu myaka 104.
Perezida Kagame yavuze ko gushyira amarushanwa akomeye muri Afurika cyangwa mu bihugu bidakunze kubyakira bitakwiye guhabwa isura yo gushidikanywaho.
Yagize ati:
“Iyo Afurika cyangwa ikindi gihugu kitamenyerewe gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, bamwe bahita bashidikanya, bakifuza ko cyamburwa ayo mahirwe. Iyo myumvire yasizwe n’amateka, kandi ntikwiye.”
Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimye Perezida Kagame n’u Rwanda ku ruhare rukomeye mu gutuma iyi nama n’iyi Shampiyona bikorerwa bwa mbere muri Afurika, ahamya ko ibihugu 132 byitabiriye ari ikimenyetso cy’uburyo ibi bikorwa bihinduye amateka.
Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rwashoye imari mu mukino w’amagare, bigatuma Tour du Rwanda iba isiganwa rikomeye muri Afurika, ndetse rutangiza Centre Satellite ya UCI i Kigali mu 2025, ikaba isanzwe itorezamo abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Yagize ati:
“Tubona siporo nk’umusemburo w’iterambere. Kwakira amarushanwa yo ku rwego rw’Isi bizamura ubukerarugendo, bigafasha abakinnyi, ndetse bikubaka n’Inganda n’akazi ku rwego rw’igihugu.”
Perezida Kagame yashimye abakinnyi n’abafana baturutse hirya no hino ku Isi bitabiriye, avuga ko imisozi y’u Rwanda iriho inzira zikomeye ariko abakinnyi bakomeje kwitwara neza, bikaba ishusho y’urugendo rw’igihugu mu kubaka amateka mashya.



