U Rwanda n’u Burundi bari impanga, Abarundi bahisemo kwihuza na RDC – Perezida Kagame

0
877

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi bisangiye amateka n’umuco ku buryo ari nk’impanga, ariko ko ubuyobozi bw’u Burundi bwahisemo kwifatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gukwirakwiza imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside byibasira u Rwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2026, ubwo yatangizaga Inama ya 20 y’Umushyikirano, ihuza abayobozi mu nzego nkuru n’iz’ibanze baganira ku bibazo bikomeye by’igihugu n’akarere.

Perezida Kagame yavuze ko ubundi Abarundi n’Abanyarwanda bafatanyije byinshi mu mateka yabo, ari na yo mpamvu yabagereranyije n’impanga, ariko agaragaza ko ubuyobozi bw’u Burundi bwafashe icyemezo cyo kwifatanya n’Abanyekongo mu kwimakaza politiki ishingiye ku rwango.

Ati:

“Ubundi u Rwanda n’u Burundi bari impanga, ariko Abarundi bahisemo kuvuga bati: ‘ntidushaka kuba impanga namwe, turashaka kuba impanga n’Abanyekongo’.”

Yongeyeho ko icyo atari ikibazo ku Rwanda, ariko ko ikibazo nyamukuru ari uko ubwo bufatanye bushingiye ku politiki yo kwiyanga no kwanga abandi, cyane cyane binyuze mu ngengabitekerezo ya Jenoside.

Perezida Kagame yongeye kwamagana amahanga akomeje kwegeka ku Rwanda ibibazo by’umutekano muke muri RDC, ashimangira ko iyo ntambara itatangijwe n’u Rwanda.

Yagize ati:

“Iyi ntambara yo muri Congo ntabwo yatangijwe n’u Rwanda. Yaturutse ahandi, kandi niba mubisuzumye neza mumenya ukuri kwabyo.”

Yagaragaje ko ikibazo nyamukuru u Rwanda rufite muri RDC ari imitwe irimo Interahamwe na FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeje gukwirakwiza urwango no gutegura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi bakuru ba RDC n’abo bafatanya kuyobora bagenda bagaragara mu ruhame bavuga amagambo ashishikariza urwango no guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyamara umuryango mpuzamahanga ugaceceka.

Ati:

“Iyo Perezida wa RDC n’abandi bayobozi be bajya mu ruhame bakamamaza imvugo zijyanye na Jenoside, ni gute wabipima mu mibare?”

Yavuze ko n’ubwo abo babivuga baba ari bake, ibaba babwira amamiliyoni y’abantu, bigatuma bamwe bashorwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Perezida Kagame yavuze ko kenshi yagiye abaza abayobozi b’amahanga umubare w’abarwanyi ba FDLR n’Interahamwe bari muri RDC, ariko bakabura ibisubizo bifatika.

Ati:

“Ndababwira nti: mubaze ingabo za Loni mwohereje muri Congo. Bazishyizeyo kugira ngo bakemure ikibazo, bagomba kuba bazi abo bahanganye na bo.”

Yongeyeho ko kuba bamwe muri abo barwanyi barashaje bidakuraho ingengabitekerezo baha abana babo, bakomeje kuyigisha no kuyishyira mu bikorwa.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutazigera rwemera guterwa ubwoba cyangwa gukururirwaho ibibazo rutateje, anenga amahanga akomeza kurebera Guverinoma ya RDC iroga abana n’abaturage bayo mu mvugo z’urwango.

Ati:

“Ntukwiye kunteza ibibazo, warangiza ukaza kungaya no kuntera ubwoba. Ibyo Abanyarwanda ntituzabyemera na gato.”

Yasoje avuga ko ibibazo bya RDC bigomba gukemurwa bihereye mu mizi, kandi ko u Rwanda ruzakomeza kurengera umutekano warwo n’abaturage barwo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here