Rubavu, 17 Gicurasi 2025 — U Rwanda rwakiriye abantu barenga 360 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bari bamaze igihe barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ukorera mu mashyamba ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aba bantu biganjemo abagore n’abana bavukiye mu mashyamba ya Congo, bakiriwe ku mupaka wa Rubavu nyuma yo guhunguka baturutse i Goma. Ibi bibaye nyuma y’aho umutwe wa M23 wigaruriye uduce twari mu maboko y’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa FDLR mu kwezi kwa Mutarama 2025.
Biteganyijwe ko aba bantu bazahita bajyanwa mu Kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze, aho bazahabwa ubufasha butandukanye burimo ubujyanama, ubuvuzi, n’amahugurwa yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwinjizwa mu miryango yabo. 
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko aba 360 ari bamwe mu bantu barenga 2,000 biteganyijwe ko bazakirwa mu byiciro bitandukanye mu minsi iri imbere. Yavuze ko FDLR yabafungiraga ku gahato, ikababuza gutaha kandi barabyifuzaga, cyane ko bari babayeho mu buzima bubi harimo n’abana bari mu mirire mibi ikabije.

“Bari barafashwe bugwate. Urebye uko bagarutse, harimo n’abana bavutse mu mashyamba, bagaragaza ubuzima bubi babayemo. Ubu ni amahirwe mashya kuri bo,” — Mulindwa Prosper.
Iki gikorwa ni kimwe mu bigaragaza intambwe ikomeje guterwa mu kugarura amahoro no gukuraho imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko FDLR, ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba ushaka guhungabanya u Rwanda.














