U Rwanda Rwasabwaga Kwirwanaho? Impamvu Ikomeye Yatumye Ingabo Z’u Rwanda Zikandagira muri Congo Ntawe Zibajije!
Mu gihe amahanga yakomeje kwibaza ku ruhare rw’ingabo z’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hagiye hanze impamvu ikomeye ishobora gutuma u Rwanda rwemererwa kwirwanaho ndetse no gukandagira muri Congo nta burenganzira rusabye, nk’uko amategeko y’ubwirinzi y’igihugu abiteganya.
Igitero Cyari Gitegurwa ku Rwanda
Amakamyo arenga 120 yari yuzuye intwaro n’amasasu, binjira mu gihugu cya Congo hafi y’umupaka w’u Rwanda, bikekwa ko yari agambiriye kurugabaho igitero. Amakuru yizewe yaturutse mu nzego z’umutekano zirimo RDF, RNP n’ubutasi, yemeje ko ayo makuru yafatwaga nk’icyemezo cyo kwitegura kwirwanaho.
Inzego z’Umutekano zihagurutse
RDF n’izindi nzego z’umutekano zahise zitangira gutegura uburyo bwo gukumira icyo gitero cyashoboraga gukorwa n’ingabo za SADC, zirimo izaturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi – zari zifatanyije n’ingabo za Congo (FARDC) muri gahunda yiswe SAMIDRC.
Aho U Rwanda Ruhagaze: “Ruratera Ntiruterwa”
U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rudashobora kwihanganira igitero cyitegurwa kandi rugaceceka. Kuba hari ibimenyetso ko ingabo za SADC zari zikorana n’imitwe irwanya u Rwanda nk’iya FDLR, byafashwe nk’ikigeragezo gikomeye ku bwigenge n’umutekano w’igihugu.
Ingabo za M23 Zibangamira Abanzi
Ihuriro rya M23 ryagize uruhare rukomeye mu guhagarika izo gahunda z’abashakaga kwinjira mu Rwanda. Ibi byatumye n’igitutu cyo kujya muri Congo ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda kigabanuka.
Amakamyo Anyura mu Rwanda Acyura Intwaro
Kuri tariki ya 15 Gicurasi 2025, amakamyo y’ingabo za SADC yanyuze ku butaka bw’u Rwanda acyura intwaro z’iyo gahunda. Uru rugendo rwabaye ku nshuro ya gatanu, ariko ubwinshi bw’ibikoresho cyari ikimenyetso gikomeye cy’uko koko hari hari umugambi uremereye.
Nubwo ibikoresho bya SADC byamaze kuva muri Congo, icyizere cy’umutekano ntikigomba gutuma ingabo z’u Rwanda zisinzira. Umutekano w’igihugu ukomeje kuba inshingano y’ibanze kandi RDF irabyitwaramo nk’uko amategeko abiteganya.













