U Rwanda Rwiteguye Impinduka mu Mikorere ya MONUSCO nyuma y’Amasezerano y’Amahoro yasinywe na RDC

0
32

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye impinduka mu mikorere y’Ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, ubwo yari mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi.

Ibi byatangajwe nyuma y’amasezerano y’amahoro yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta y’u Rwanda, aho impande zombi zemeranyije gufasha MONUSCO mu bikorwa byo kurinda abasivili.

Amb. Ngoga yagaragaje ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gushyiraho ingamba z’ubwirinzi bitewe n’ibikorwa by’umutwe wa FDLR, ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, ukaba ukomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yagize ati:

> “Ingamba z’ubwirinzi zijyanye n’ikibazo kizwi neza n’aka Kanama. Umutwe wa FDLR ukomoka ku ngabo zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje umugambi wawo wa Jenoside ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo.”

Yibukije ko ikibazo cya FDLR kimaze imyaka 22 kigaragara, kandi ko mu myanzuro 20 Kanama ka Loni kagiye katangaza, yose yemezaga ko FDLR ari ikibazo gikomeye ku mahoro n’umutekano. Ariko ngo kugeza ubu nta gikorwa gifatika kirashyirwa mu bikorwa na MONUSCO.

Amb. Ngoga yagaragaje ko kenshi uruhande rusaba MONUSCO gushyira mu bikorwa imyanzuro yo gusenya FDLR, rwibasirwaga aho gukomeza gushyigikirwa. Yavuze ko igihe kigeze ngo MONUSCO ihindure uburyo ikoramo, igashyira imbere ibikorwa bifatika aho kugira amagambo.

> “Turahamagarira MONUSCO kugabanya amagambo no kwirinda kwibasira impande zimwe mu ruhame. Ahubwo igashyira imbere gufatanya n’impande zose no gushyigikira ibiganiro bya dipolomasi biri mu nzira kandi bitanga icyizere.”

Ibi bije mu gihe Umuyobozi Mukuru wa MONUSCO, Bintou Keita, yatangiye ibiganiro n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rigenzura Umujyi wa Goma. Amb. Ngoga yavuze ko iyo ntambwe ari igisubizo u Rwanda rumaze igihe rusaba:

> “Ibiganiro bya Keita ni intambwe yubaka, igaragaza ibyo u Rwanda rumaze igihe kinini rusaba: ibiganiro bitaziguye bishyira imbere ubwumvane bigamije gukemura ibibazo mu buryo bunoze.”

Yasoje yemeza ko u Rwanda rwizeye ko inzira ya dipolomasi ariyo izatanga igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here