Ubushyamirane Bukomeje: Ubushinwa Bwanenze Amerika ku Gihano ku Bikoresho bya Mudasobwa n’Impamvu z’Ibyangombwa by’Abanyeshuri

0
64

Leta y’u Bushinwa yagaragaje umujinya wuzuye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gushyiraho amabwiriza mashya abuza kohereza chips zifashishwa mu bwenge bw’ubukorano (AI), guhagarika igurishwa rya software zo gushushanya chips, no gutangaza gahunda yo guhagarika visa z’abanyeshuri b’Abashinwa biga muri Amerika.

Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yavuze ko ibi bikorwa “bisubiza inyuma” ibiganiro by’ubucuruzi byari byarashyizweho mu bwumvikane bwabereye i Geneva mu kwezi gushize. Icyo gihe, impande zombi zari zemeranyije kugabanya imisoro miremire yari yashyizweho mu ntambara y’ubucuruzi yatewe na Perezida Donald Trump.

Amasosiyete n’amasoko mu gihirahiro

Ubwo bwumvikane bwari bugamije guha impande zombi igihe cy’amezi 3 kugira ngo bagere ku masezerano arambye. Ariko kugeza ubu, imisoro ntiragaruka ku rwego yariho mbere y’uko intambara y’ubucuruzi itangira, bituma amasosiyete n’abashoramari babaho mu gihirahiro.

Amagambo akakaye hagati ya Trump na Beijing

Perezida Trump yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Ubushinwa “bwarenze ku masezerano” y’ubucuruzi, agira ati:

“Amakuru mabi ni uko Ubushinwa, nk’uko bamwe babyibwiraga, BWARENZE KURI AYO MASEZERANO!”

Ibi yabivuze nyuma y’aho mu biro bye (Oval Office) yari yatangaje ko azaganira na Perezida Xi Jinping kugira ngo bagerageze gukemura ibibazo, nubwo yagaragazaga ko yacitse intege ku bushake bwo gukorana neza n’Abashinwa.

Ubushinwa bwihagararaho, butanga gasopo

Mu itangazo rwatangajwe ku wa Mbere, Ubushinwa bwavuze ko bwubahirije amahame y’ayo masezerano, burimo no guhagarika imisoro n’ibindi bihano butari bwashyiriyeho Amerika. Ariko bwamaganye ibyemezo bishya bya Amerika, buvuga ko ari “ibikorwa by’akarengane” bigamije guhangana mu buryo butari bwo.

“Amerika irarenganya Ubushinwa mu buryo butaboneye kandi bwubakiye ku binyoma. Ubushinwa buzakomeza kwirwanaho, bukoresheje ingamba zikomeye kandi zumvikana,” — Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa.

Visa z’Abanyeshuri n’ikibazo cy’ikoranabuhanga

Amerika yamenyesheje ko igiye guhagarika visa z’abanyeshuri bamwe b’Abashinwa, mu gihe abarenga 275,000 biga muri Amerika. Ibi bibaye mu gihe impande zombi zirimo kurushanwa mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu bijyanye na artificial intelligence na chips z’ubwenge, Amerika ishaka gukumira ubushobozi bwa Beijing mu gucengera ku isoko ry’isi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here