
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kuriganya amafaranga y’abaturage barenga miliyoni 140 Frw, yagiye abizeza kubatumiriza imodoka ziturutse mu mahanga ariko ntizigere ziboneka.
Uyu mugabo, wiyitaga rwiyemezamirimo ukomeye, yari asanzwe azwi mu bikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi bw’ibitabo, ibikoresho by’imodoka, ubukomisiyoneri bw’ubwishingizi ndetse no gutumiza imodoka mu mahanga. Ibyo bikorwa byose byanditswe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ariko RIB ivuga ko yabikoresheje nk’uburyo bwo gukora uburiganya.
Amafaranga yagiye yakira nta serivisi zitanzwe
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 15 Gicurasi 2025, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kugeza ubu abantu 12 bamaze gutanga ibirego bavuga ko uwo mugabo yabasabye amafaranga ngo azabatumirize imodoka, ariko nta n’imwe iragera mu gihugu. Avuga ko umugabo nawe atahakana ko yakiriye miliyoni 142 Frw.
Dr. Murangira yakomeje agira ati:
“Abantu bamusangaga bakamwishyura ‘avance’ ku modoka bashimye, ababwira ko azazitumiza. Nyamara nta na kimwe cyigeze kigaragara. Hari n’abandi dukeka ko batari bwirege kubera gutinya cyangwa izindi mpamvu.”
RIB ivuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarakoresheje uburyo bumwe mu gukora ubundi butekamutwe burimo no gushakira abantu visa, ndetse no kubafasha kubona amashuri mu mahanga mu buryo butemewe.
RIB irakangurira abaturage kugira amakenga
Dr. Murangira yasabye Abanyarwanda kwitondera abacuruzi cyangwa ibigo bisaba amafaranga y’imbere (avance) kuri serivisi batarabona, cyane cyane abavuga ko bazana imodoka ku giciro gito ugereranyije n’uko isoko rihagaze.
Yagize ati:
“Niba umuntu acuruza imodoka koko, yazane izo afite zigaragara. Kuki nguha amafaranga ngo uyitumize kandi utayifite, ntuzi n’aho iva? Ibi bikwiye gutekerezwaho n’abaturage mbere yo gutanga amafaranga.”
Ibyaha akurikiranyweho
Uyu mugabo afunzwe kuva ku wa 13 Gicurasi 2025. Akurikiranyweho ibyaha bikurikira:
-
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya
-
Iyezandonke
-
Kudasobanura inkomoko y’umutungo
Itegeko riteganya ko kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 na 3, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 na 5 Frw.













