Umuhinde utuye muri Amerika yavuzwe cyane nyuma yo gufasha umugore w’intege nke wari wasigaye mu mvura nyinshi

0
480

Umuhinde utuye muri Amerika yavuzwe cyane nyuma yo gufasha umugore w’intege nke wari wasigaye hanze mu mvura nyinshi, ibintu byashimangiwe nk’urugero rwiza rw’ubumuntu

Umugabo w’Umuhinde utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufasha umugore ufite ubumuga bwo kutagira intege wari wasigaye hanze mu mvura nyinshi.

Video yafashwe n’abari hafi aho yerekanye uwo mugabo yihutira gufasha uwo mugore, amuha ubufasha bwo kwimuka aho yari ari kugira ngo atarushaho guhura n’ibibazo by’imvura.

Iyo video yakwirakwijwe cyane ku mbuga nka X (Twitter) na Instagram, benshi bayisangiza bashyiraho amagambo yo gushima, bavuga ko ibyo yakoze byerekanye ubumuntu nyakuri.

Bamwe mu babibonye bavuze ko ibyo bakoze bibibukije ko “rimwe na rimwe, ubumuntu gusa ari bwo bushobora gutuma isi irushaho kuba nziza.”

Nubwo amazina y’uwo mugabo nc’uwo mugore bataramenyekana, abantu benshi bashimangiye ko ibyo yakoze bikwiye kuba isomo ku bandi bose, cyane mu bihe nkibi abantu benshi bakomeje gutakaza urukundo n’impuhwe hagati yabo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here