Umunyarwandakazi yapfiriye muri kasho ya Polisi ya Tanzania, nyuma yo gufungirwa mu mujyi wa Arusha, aho yari afungiwe kwinjira no gutura muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uwumuhoza Violette yafashwe n’inzego z’umutekano za Tanzania zimushinja kuba yarinjiye muri icyo gihugu adafite ibyangombwa byemewe, birimo n’icyangombwa kimwemerera kuhatura. Polisi yamufungiye muri kasho ya Arusha, aho yaje kuhaburira ubuzima.
Polisi ya Tanzania yatangaje ko Uwumuhoza Violette yitabye Imana ku wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026. Icyakora, yavuze ko icyateye urupfu rwe kitaramenyekana neza, bityo ikarushyira mu byiciro by’urupfu ruteye urujijo.
Mu itangazo ryaturutse ku biro bikuru bya Polisi biherereye i Dodoma, hagaragajwe ko hari amakuru y’ibanze avuga ko nyakwigendera yaba yiyahuriye aho yari afungiwe. Ariko kandi, ayo makuru nayo ntiyemezwa ku rwego rwa nyuma, kuko iperereza rikomeje.
Urupfu rwa Uwumuhoza Violette rwongeye kuzamura impungenge ku mikorere ya Polisi ya Tanzania, cyane cyane ku buryo ifata Abanyarwanda n’Abarundi baba bari muri icyo gihugu.
Abatangabuhamya batandukanye bagaragaza ko hari igihe abo baturage basabwa ruswa, uyibuze agafungwa cyangwa akajyanwa muri gereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Byongeye kandi, hari n’abandi bivugwa ko bagiye bahaburira ubuzima mu bihe byashize.
Icyakora, inzego za Tanzania zivuga ko iperereza ku rupfu rwa Uwumuhoza Violette rizagaragaza ukuri nyako, kandi ko uzagaragara ko yagize uruhare mu rupfu rwe azabibazwa n’amategeko.














