HAFIYAWE

Amakuru yihuse kandi yizewe

Advertisement

Nyuma ya Cyubahiro na Mukamabano, Mulindwa Augustine na we yasezeye muri RBA

Mulindwa yamaze kwerekeza muri Canada

Nyuma ya Cyubahiro Bonaventure uherutse gusezera mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Mulindwa Augustine na we yasezeye muri iki kigo yari amazemo imyaka 23 akorera.

Mulindwa Augustine ni umunyamakuru wakunzwe mu biganiro nka ‘Youth Special’ yamamayemo nka Big Brother yaje no kujya akorana na Tidjara Kabendera na we wiyitaga Big Sister, ‘Twegerane’, ‘Magic Morning’ n’ibindi binyuranye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mulindwa kuri ubu uri kubarizwa muri Canada yavuze ko yamaze gusezera muri RBA, kuko yagiye kwiga kandi bigoye gufatanya amasomo n’akazi.

Ati “Ni byo namaze gusezera muri RBA, ni ahantu hangiriye umumaro mu buryo bunyuranye kandi ndabashimira. Nagiye muri Canada kwiga kandi sinabasha kubifatanya no gukorera i Kigali. Ubu ndi kubarizwa mu Mujyi wa Montreal.”

Mulindwa asezeye yiyongera kuri Cyubahiro Bonaventure na we wasezeye muri RBA nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ayikorera.

Cyubahiro yari umunyamakuru wa RBA ukundirwa uburyo yasomaga amakuru, ariko akaba n’umuhanga mu gukora ibiganiro bifitanye isano n’ubuhinzi ndetse no kuyobora ibiganiro binyuranye by’umwihariko kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Cyubahiro yinjiye muri RBA mu 2019 nyuma y’igihe yari amaze akorana na RFI mu Giswahili akaba yarananyuze mu bindi bitangazamakuru nka Royal TV, Radio&TV10, Pax Press na Radio Huguka yatangiriyemo itangazamakuru mu 2010.

Bakurikiye kandi na Mukamabano Gloria, na we wasezeye nyuma y’imyaka icyenda akorera RBA. Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugabo we umaze igihe kinini ari ho aba.

Mukamabano yamenyekanye cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uretse kuba yari umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake, Mukamabano yari n’Umuyobozi wa Televiziyo ya RBA y’imyidagaduro KC2.

 

Cyubahiro Bonavanture aherutse gusezera muri RBA yari amazemo imyaka itandatu

 

Mulindwa Augustine yasezeye muri RBA yari amazemo imyaka 23

 

Mulindwa yamaze kwerekeza muri Canada

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *