Uyu NIRERE Saverine niwe usoze irushanwa bwambere mu mateka ya UCI 2025 Ari kubera mu Rwanda

Amakuru yihuse kandi yizewe

Uyu NIRERE Saverine niwe usoze irushanwa bwambere mu mateka ya UCI 2025 Ari kubera mu Rwanda


Umutaliyani n’umuryango we bavuye muri Zambia bagera i Kigali n’amagare kwihera ijisho Shampiyona y’Isi.
Umutaliyani utuye muri Zambia, Matteo Sametti, ari kumwe n’umuryango we, bakoze urugendo rw’amagare rwa kilometero zisaga 1500 bava i Kasama muri Zambia bagera i Kigali, aho bagiye kwitabira no kureba Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera bwa mbere muri Afurika kuva tariki ya 21–28 Nzeri 2025.
Matteo yatangiye uru rugendo tariki ya 21 Kanama 2025, rumara hafi ukwezi mu muhanda, nk’uko abyivugira ari mu rukundo rukomeye rw’umukino w’amagare.
Ati:
“Nta mpamvu imwe gusa yaduteye gukora uru rugendo, ahubwo ni nyinshi. Iya mbere ni uko Shampiyona y’Isi igiye kuba bwa mbere muri Afurika, ibyo ubwabyo ni amateka. Byaduhaye amahirwe yo kunyura mu bihugu bitandukanye, tugahura n’imico y’ahandi nka Tanzania n’u Burundi.”
Uyu mugabo wakuze akunda cyane umukino w’amagare, yavuze ko uru rugendo rwabaye urw’inyigisho no kunezerwa ku muryango we.
“Ndi Umutaliyani, nkomoka mu gace k’abanyonzi. Kunyonga igare ni ikintu nkunda cyane, ni siporo ariko kandi bituma uhura n’abantu. Abana banjye na bo ntibabyumvaga mbere, ariko barabigerageje none barashoboye. Twese turishimye cyane.”
Yavuze ko urugendo rwanyuze mu misozi ikomeye cyane cyane mu Burundi no mu Rwanda, ariko akemeza ko imihanda yo mu Rwanda imeze neza kandi ashimira abahanga bayubaka.
Kuri ubu we n’umuryango we baritegura isiganwa rusange ry’abantu bose (Social Ride) rizaba ku wa 20 Nzeri 2025, umunsi umwe mbere y’uko Shampiyona itangira ku mugaragaro.
Mu gihe cy’irushanwa nyirizina, Matteo yavuze ko bazashyigikira Ikipe y’Igihugu ya Zambia n’iy’u Butaliyani, ariko nk’umuryango bose bakunda cyane Tadej Pogačar, umukinnyi ukomeye w’Umunya-Slovenia.


Kamonyi, 16 Nzeri 2025 – Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarashe abagizi ba nabi bari bitwaje imipanga bageragezaga gutema umupolisi wari mu kazi mu Ntara y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe na CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, aba bantu bashatse kwica umupolisi, ariko baraswa na Polisi mu rwego rwo kuburizamo icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
CIP Kamanzi yavuze ko iperereza ryah immediately ritangiye kugira ngo hamenyekane neza abari inyuma y’ibi bikorwa bigayitse. Yongeyeho ko ibyo gukora iterabwoba no guhungabanya ituze ry’abaturage bidashobora kwihanganirwa.
Yagize ati:
“Polisi y’u Rwanda iributsa abishora mu bikorwa bigayitse bihungabanya ituze n’umutekano w’abaturage ko ntawe bizahira. Turakangurira abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutanga amakuru ku gihe ku bo bakeka cyangwa aho bakeka hakorerwa ibyaha kugira ngo bikumirwe bitaraba.”
Polisi y’u Rwanda yizeje abaturage ko umutekano wabo urinzwe kandi ko nta kintu kizahungabanya ituze ryabo. Yanibukije abatekereza kwishora mu bikorwa nk’ibi ko bazahura n’akaga kuko Polisi izahora maso, ikaburizamo ikintu cyose cyahungabanya igihugu.

Imibare ya NISR igaragaza ko:
Serivisi zagize uruhare rwa 50% mu musaruro mbumbe,
Ubuhinzi bugira uruhare rwa 23%,
Inganda zigira uruhare rwa 21%,
Ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%.
By’umwihariko, muri iki gihembwe:
Ubuhinzi bwazamutseho 8%,
Inganda zazamutseho 7%,
Serivisi zizamukaho 9%.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi, yavuze ko izamuka ry’ubuhinzi ryaturutse cyane ku bihingwa ngengabukungu byoherezwa hanze, byiyongereye ku rugero rwa 42%.
Yagize ati:
“Ikawa yagize uruhare runini cyane kuko umusaruro wayo wazamutseho 121%, bitewe n’ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga no gusimbuza ibiti bishaje bya kawa.”
Ku rundi ruhande, umusaruro w’icyayi wagabanyutseho 9%.
Umusaruro w’inganda wazamutse cyane bitewe n’izamuka rya:
10% mu nganda zitunganya ibiribwa,
19% mu nganda zikora ibikoresho by’ibyuma n’imashini,
24% mu nganda zikora ibikoresho bitari ibyuma (bya pulasitiki)
23% mu nganda zikora sima n’ibindi bikoresho by’ibyuma.
Ariko, umusaruro w’inganda zikora imyenda n’inkweto wagabanutseho 9%, naho uw’izitunganya ibinyobwa n’itabi ugabanukaho 4%.
Mu rwego rwa serivisi, hagaragayemo izamuka rya:
13% mu bucuruzi buranguza n’ubudandaza,
8% mu serivisi z’imari,
11% mu itumanaho n’ikoranabuhanga,
16% mu serivisi za leta,
10% mu buvuzi.
Ariko, serivisi z’amacumbi na restaurants zagabanutseho 7%, nyuma yo kuzamuka 18% mu 2024.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko Leta irimo gushaka uburyo bwo kongera umusaruro w’inganda, harimo gukoresha amasaha 24 ku munsi hakoreshejwe amahirwe y’ibiciro by’amashanyarazi biri hasi.
Yagize ati:
“Hari ibindi bikenewe nk’ubwikorezi n’amacumbi kugira ngo inganda zikore amasaha yose, bikabyara umusaruro urenzeho.”

Kigali, 15 Nzeri 2025 – Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi yamaganye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ivuga ko u Rwanda rukwiriye kurekura Ingabire Victoire Umuhoza, ufunzwe kuva muri Kamena 2025.
Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 11 Nzeri 2025 (2025/2861(RSP)), wibanda ku Rwanda, ushinja leta guhohotera abatavuga rumwe na yo no kubafunga binyuranyije n’amategeko. Abadepite b’u Rwanda bavuze ko ari ugusuzugura ubusugire bw’igihugu no kugaragaza imyumvire y’ubukoloni bushya.
Depite Mukabunani Christine yavuze ko Abanyarwanda bazi kwivuganira ku bibazo byabo, atari ngombwa ko hari abandi banyamahanga babavugira. Yagize ati:
“Ntabwo ari abavugizi bacu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda tugize ikibazo ntabwo twavugirwa n’abandi, twabyivugira.”
Depite Pie Nizeyimana wo muri UDPR yagaragaje ko umwanzuro wa EU ari agasuzuguro ku Rwanda n’Afurika yose. Yibukije ko Ingabire Victoire ari Umunyarwanda nk’abandi, bityo agomba kubahiriza amategeko.
Depite Tumukunde Aimée Marie Ange we yavuze ko EU ikomeje kugendera ku myumvire y’ubukoloni bushya, igamije gusenya ibihugu by’Afurika, cyane cyane ibiri mu nzira y’iterambere nka Rwanda.
Depite Venutse Icyitegetse n’abandi badepite bemeje ko ibyo gusaba kurekura Ingabire ari uburyo bwo kwanduza isura y’u Rwanda, ariko nta Munyarwanda ubitewe ubwoba.
Abadepite banenze EU ku kuba isaba kurekura Ingabire Victoire nyamara yakatiwe n’inkiko, akanababarirwa mu 2018 mbere yo kongera gukurikiranwaho ibyaha bishya birimo guteza imvururu no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha leta mu mahanga.
Depite Jennifer Wibabara yagize ati:
“Ni agasuzuguro ku nzego zacu. U Rwanda si insina ngufi. Ingabire Victoire si hejuru y’amategeko.”
Abadepite bose basanze uwo mwanzuro wa EU ari igikoresho cya politiki kigamije gusebya u Rwanda no kugena uburyo rugomba kwiyobora, ibintu bemeza ko bidashoboka kuko igihugu gifite ubusugire n’ubwigenge.


Abasore babiri bari bacukura itaka bagwiriwe n’iki kirombe, umwe ahita apfa ahasubitse ari na we witwaga Nkuru w’imyaka 19, undi akomeretswa bikomeye ajyanwa kwa muganga. Ababonye ibyabaye bavuga ko uwitabye Imana yagwiriwe n’itaka rimuca umutwe.
Abakoraga muri icyo kirombe bavuga ko nyiracyo yari amenyerewe gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nta byangombwa afite, ariko ngo yababwiraga ko akiri kubishakisha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, yemeje ko nyiri ikirombe yari yarakomeje kwihanangirizwa n’ubuyobozi ariko ntiyubahirize, ndetse ngo yari yaranashyikirijwe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubugenzacyaha (RIB) kubera uburyo yakoragamo. Kuri ubu arimo gushakishwa kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.
Yagize ati:
“None ibyo yakoraga mu buryo butemewe bitumye tubura ubuzima bw’umuturage. Nyiracyo turamushakisha abibazwe.”
Abakoranaga n’uwitabye Imana basabye ko umuryango we uhabwa ihumure, ndetse bakizeza ko uwakomerekejwe azitabwaho mu kuvurwa na nyir’ikirombe.

Umuhango wo kwinjiza aba barwanyi mu gisirikare wabereye i Rumangabo ku wa 14 Nzeri 2025, witabirwa n’umuyobozi w’ihuriro rya AFC, Corneille Nangaa Yobeluo, n’umuyobozi mukuru w’ingabo za M23, Gen Maj Sultani Makenga.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko aba barwanyi bashya barimo abahoze mu gisirikare cya Leta ya RDC ndetse n’abo mu mitwe igize ihuriro Wazalendo, biyunze kuri M23 ubwo yari imaze gufata imijyi irimo Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025.
Yagize ati:
“Tshisekedi yangije byose, n’igisirikare yaragifashe akigira nk’ikimoteri. Yakivanze n’abaturage bitwa Wazalendo, akivanga na FDLR, Imbonerakure n’izindi ngabo z’amahanga. Umuyobozi udaha agaciro igisirikare ntakunda igihugu, ntakunda Abanye-Congo, ntakwiye kuyobora.”
Makenga yasabye abarwanyi bashya kurangwa n’imyitwarire myiza, gukunda abaturage no kubahisha igihugu cyabo, kuko ari bwo bazagera ku ntego zo “kubohora RDC”.
Ku ruhande rwe, Corneille Nangaa, uyobora AFC, yamenyesheje abarwanyi bashya ko intego ya M23 itarangiye, kuko igamije no “kubohora” indi mijyi minini nka Lubumbashi (Haut-Katanga), Mbandaka (Équateur) ndetse n’umurwa mukuru wa RDC, Kinshasa.

M23 yungutse abarwanyi bashya barenga 7,000 nyuma y’imyitozo i Rumangabo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze gutegura umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uyu mushinga, ugizwe n’impapuro 17, ushingiye ku mahame y’ubufatanye yashyizweho umukono tariki ya 1 Kanama 2025, hagamijwe guteza imbere imishinga y’iterambere ku bufatanye bw’ibihugu byombi, bifashijwe na Amerika.
Ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro: Gushyiraho uburyo bwo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro no kugenzura ibirombe mu bufatanye n’abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Ibikorwaremezo: Kubaka imihanda, amasoko, n’ibyifashishwa mu bwikorezi.
Pariki n’ubukerarugendo: Imicungire y’ibidukikije, pariki n’ubukerarugendo bishingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Ubuzima rusange: Guteza imbere ubuvuzi n’ubuzima bw’abaturage.
Ubufatanye mu by’amategeko: Gutegura amabwiriza n’amavugurura azorohereza ishoramari ry’abikorera, bigabanye ibyago rihura na byo.
Inama ngarukamwaka ku rwego rwo hejuru ku bufatanye mu bukungu mu karere. Amatsinda tekiniki azajya akurikirana imyanzuro n’imishinga.
FDLR: Kuba RDC itaratangira gusenya umutwe wa FDLR nk’uko byari byemejwe mu masezerano y’amahoro yo ku wa 27 Kamena 2025.
U Rwanda rwasabye RDC gusenya FDLR mu gihe cy’iminsi 90, ariko kugeza ubu Kigali ivuga ko Kinshasa yirinze kubikora.
Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’Ukwakira 2025, abahagarariye ibihugu byombi bazanoza umushinga.
Umukono w’akazi nyir’izina uteganyijwe mu mpera z’Ukwakira 2025 i Washington, aho Perezida Donald Trump ateganya kuyakira nk’umwanzuro ushyigikira amasezerano y’amahoro.
Ibi bisobanura ko ubufatanye bw’u Rwanda na RDC mu bukungu bushobora kuba intambwe ikomeye mu gushimangira amahoro n’iterambere mu karere, ariko byose bizaterwa n’uko ikibazo cya FDLR kizakemurwa.

Amakuru meza , Urwego rwigihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafashe n’abandi babiri bagaragaye batemagura umugore aryamye hasi.
https://youtu.be/Bymhi578deg?si=uchA_nUfVLTRZ8DZ

Turamenyesha ko uwitwa AKANKUNDA Anniter mwene Kabutsimba Lauren na Jane Mbabazi,
utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kanserege, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka
Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe
ariyo AKANKUNDA Anniter, akitwa MWIZA Anitha mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga
yo guhinduza izina ni Izina niswe n’ababyeyi.



