Igitaramo cya King James muri BK Arena cyasojwe benshi batabishaka
Igitaramo cya King James muri BK Arena cyabaye kimwe mu bitaramo byakuruye abantu benshi muri uyu mwaka, aho abakunzi b’umuziki nyarwanda bateraniye muri BK Arena kugira ngo bishimire ibihangano by’uyu muhanzi umaze imyaka irenga makumyabiri mu ruganda rw’umuziki.
King James yageze ku rubyiniro yakiranwa urugwiro n’imbaga y’abafana, bahise batangira kuririmbana na we zimwe mu ndirimbo zamumenyekanishije ndetse n’izigezweho. Uko yaririmbaga, ni ko ibyishimo byiyongeraga mu bitabiriye igitaramo.
Igitaramo cya King James muri BK Arena cyaranzwe n’uburyo bwiza bwo gutunganya urubyiniro, amatara agezweho, amajwi asobanutse ndetse n’imyitwarire y’umuhanzi yashimishije benshi bari baje kumushyigikira.
Mu ndirimbo yaririmbye harimo izakunzwe cyane nka Yarahindutse, Narashimye, Ndagukunda n’izindi zakomeje kuririmbwanwa n’abafana kuva itangira kugeza irangiye.
Byongeye kandi, King James yafashe umwanya ashimira abakunzi b’umuziki bakomeje kumushyigikira mu rugendo rwe, avuga ko urukundo bamugaragarije ari rwo rwatumye akomeza gukora umuziki imyaka yose ishize.
Abitabiriye igitaramo bagaragaje ko banyuzwe n’uburyo cyateguwe ndetse n’uko umuhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi mu buryo bwa Live, ibintu byatumye benshi bakomeza kubyina no kuririmba kugeza ku munota wa nyuma.
Ubwo igitaramo cyari kigeze ku musozo, abafana benshi bakomeje gusaba King James kongera kubaririmbira izindi ndirimbo, bagaragaza ko batifuzaga ko igitaramo kirangira. Ibyo byerekanye urwego rw’ibyishimo n’uburyo bishimiye ibyo babonye muri uwo mugoroba.
Abasesenguzi b’imyidagaduro bavuga ko iki gitaramo cyongeye kugaragaza ko King James akiri umwe mu bahanzi bafite abafana benshi mu Rwanda, ndetse ko ashoboye gutegura igitaramo kinini kikitabirwa ku rwego rwo hejuru.
Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya wo kwizihiza urugendo rwe rwa muzika, rwamaze imyaka myinshi rumugeza ku rwego rwo kuba umwe mu bahanzi bafite ibigwi mu muziki nyarwanda.
.








.








Abazitabira umunsi wa kabiri barahishiwe
Ubwo King James yashyiraga amatike ku isoko y’igitaramo cye, yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere ukoreye igitaramo muri BK Arena ubashije kugurisha amatike yose agashira kandi mu gihe cy’iminsi itatu gusa.
Ibyo byatumye uwari wateguye igitarmo cy’umunsi umwe cyangombaga kuba tariki ya 1 Kanama 2026, yiyemeza kongeraho umunsi wa kabiri kuko hari abakunzi be benshi bagaragazaga ko batabashije kugura amatike kandi bifuza kuzitabira.
King James yahise yumva ibitekerezo byabo, ashyiraho umunsi wa kabiri uzaba ku wa 2 Kanama 2026.
Ku munsi wa mbere yaririmbye indirimbo zitarenze 40 mu ndirimbo zirenga 100 uyu muhanzi afite mu gihe amaze akora umuziki.
Biteganyijwe ko amarembo ya BK Arena afungurwa guhera Saa Kumi z’umugoroba.
Kugeza ubu kugura amatike biracyari gukunda kuko hakiri make akiri ku isoko arimo ay’ibihumbi 20 n’ibihumbi 15 Frw.
00:10: Abantu ntibashaka gutaha
Ubwo King James yabwiraga abitabiriye igitaramo cye ko umunsi wa mbere ugiye kugera ku musozo, bahise bamusubiriza rimwe bati “Oya, Oya, rwose, komeza.”
Yahise akomerezaho aririmba indirimbo zirimo Zari inzozi, Buhoro buhoro na Ndagutegereje yasorejeho.












