Cole Tomas Allen wateje umutekano muke akarasira muri hoteli ya Hilton aho Donald Trump yari ari gusangirira n’abanyamakuru, yatangiye kuburanishwa ndetse akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kwica Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Cole Tomas Allen yatangiye kuburanira mu rukiko rw’i Washington DC, ku wa 27 Mata 2026, ariko adahari.
Uretse gushaka kwica Perezida wa Amerika, uyu mugabo w’imyaja 31 akurikiranyweho kugoresha imbunda mu bugizi bwa nabi no kwamukiranya intwaro ava muri leta ajya mu yindi leta agamije icyaha.
Umushinjacyaha Jocelyn Ballantine yavuze ko Allen yambutse leta nyinshi agambiriye ibyaha birimo kwica Perezida wa Amerika.
Nyuma y’iri sanganya ryabaye ku wa 25 Mata 2026, Trump yabajijwe uko yiyumvaga, ati “Nta bwoba nari mfite, ni ubuzima, tuba mu Isi idashobotse.”
Allen nahamwa n’icyaha cyo gushaka kwica perezida, azahanishwa gufungwa burundu. Icyaha cyo kwambukana imbunda mu yindi leta ugamije icyaha, bihanishwa igifungo cy’imyaka 10 mu gihe icyo gukoresha imbunda mu bugizi bwa nabi na cyo gihanishwa igifungo cy’imyaka 10.
Biteganyijwe ko uyu mugabo azongera kuburanishwa ku wa Kane w’iki cyumweru humvwa niba azakomeza kuburana afunze.


















Leave a Reply