HAFIYAWE

Amakuru yihuse kandi yizewe

Advertisement

Chris Brown mu byishimo byo kubyara umwana wa kane

Umuhanzi w’Umunyamerika, Chris Brown, ari mu byishimo byo kubyara umwana we wa kane. Uyu mwana w’umuhungu yamubyaranye n’umukunzi we mushya, Jada Wallace.

Jada Wallace yatangaje ko yibarutse mu ijoro rishyira ku wa 27 Mata 2026, binyuze mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, nyuma y’amezi menshi bivugwa cyane ko atwite.

Abafana ba Chris Brown bahise babihuza n’uko uyu muhanzi w’umunyabigwi yagiye ahabugenewe agatanga igitekerezo cyiganjemo utumenyetso tw’imitima.

Byongeye gushimangirwa na nyina wa Chris Brown kuko na we yatanze igitekerezo kiganisha ku buziranenge bw’uyu mwuzukuru we n’uko amwakiriye.

Ati “Amashimwe menshi cyane!!! Gusa ni umuhungu w’intungane. Atanze urukundo iteka ryose”.

Chris Brown na Jada Wallace bibarutse uyu mwana mu gihe bari bamaze igihe kinini bakundana ariko barabigize ibanga rikomeye cyane. Ikindi ni uko batari barigeze bagira icyo batangaza na kimwe kuri iyi nda yavutse.

Chris Brown yari asanzwe afite abana batatu bose yabyaye ku bagore batandukanye. Umukobwa witwa Royalty yamubyaranye na Nia Guzman, umuhungu witwa Aeko yamubyaranye na Ammika Harris ndetse n’umukobwa witwa Lovely yabyaranye na Diamond Brown.

Chris Brown asanzwe afite abana batatu

Chris Brown yabyaranye na Jada Wallace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *