Hantavirus ikomeje gutera impungenge ku Isi nyuma y’uko ibihugu bitandukanye bitangaje ko hari abaturage bayanduye ndetse bamwe ikaba imaze guhitana.
Iyi ndwara iterwa na virusi ikunze gukwirakwizwa n’imbeba, cyane cyane binyuze mu mwanda cyangwa umwuka urimo uduce tw’umwanda wazo.
Abahanga mu buzima bavuga ko Hantavirus ishobora gutera ibibazo bikomeye by’ubuhumekero ndetse no kwangiza ibice bitandukanye by’umubiri iyo itavuwe hakiri kare.
Mu bihugu byamaze gutangaza abanduye iyi ndwara harimo ibyo muri Asia, Amerika ndetse n’ibimwe byo ku mugabane w’u Burayi, ibintu byatumye inzego z’ubuzima zikaza ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo.
Bimwe mu bimenyetso bya Hantavirus harimo umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege, kubabara imikaya ndetse no kugira ikibazo cyo guhumeka.
Inzego z’ubuzima ku Isi zikomeje gusaba abaturage kwirinda ahantu hashobora kuba imbeba nyinshi no kwita ku isuku kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura iyi ndwara.
Abasesenguzi mu by’ubuzima bavuga ko nubwo Hantavirus itandura nk’izindi virusi zimwe na zimwe hagati y’abantu mu buryo bworoshye, gukomeza kuyikurikirana ari ingenzi kugira ngo hadakomeza kwiyongera abandura.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rikomeje gukorana n’ibihugu bitandukanye mu gukurikirana uko iyi ndwara ihagaze no gushaka uburyo bwo gukomeza kuyikumira.




















Leave a Reply