Impanuka 14 mu Burasirazuba bw’u Rwanda ni zo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko zabaye mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2025, zisiga abantu batatu bahasize ubuzima, mu gihe abandi bagakomereka.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, ubwo mu Karere ka Kayonza hakomerezaga ubukangurambaga bwa Tugendane Tugereyo Amahoro, bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko yawo no kwirinda impanuka.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki ya 20 Ukuboza 2025 kugeza tariki ya 9 Mutarama 2026, mu Ntara y’Iburasirazuba habaye impanuka 14 zo mu muhanda.
Mu Karere ka Bugesera habereye impanuka esheshatu, i Kayonza habera enye, mu gihe mu turere twa Nyagatare, Ngoma, Rwamagana, Kirehe na Gatsibo habereye impanuka imwe muri buri karere. Izo mpanuka zahitanye abantu batatu.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, yavuze ko impanuka zitwara ubuzima n’umutungo w’igihugu, asaba abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda kwitwararika cyane.
Yagize ati: “Iyo dutakaje umuntu mu mpanuka zo mu muhanda, tuba dutakaje byinshi. Tuba dutakaje umuntu wafashaga umuryango we, watangaga amafaranga y’ishuri y’abana, tuba dutakaje n’iterambere ry’igihugu.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yasabye abakoresha umuhanda bose kumva ko umutekano wabo n’uw’abandi bawusangiye ari inshingano rusange.
Yagize ati: “Iyo utwaye imodoka, ipikipiki cyangwa igare, ugomba kumenya ko ukeneye kugera iyo ujya amahoro, ariko na mugenzi wawe muhurira mu muhanda akabigeraho. Ni inshingano za buri wese.”
Yanasabye abantu kutinubira abapolisi bo mu muhanda babahagarika bagenzura ibyangombwa, abibutsa ko baba bari aho kugira ngo bafashe abantu kugera aho bajya amahoro.
Mutijima David wo mu Karere ka Kayonza yavuze ko bishimiye kuganirizwa n’abayobozi ku gukoresha neza umuhanda.
Yagize ati: “Ndasaba abaturage bagenzi banjye kureka kwambuka umuhanda bari kuri telefone no kwita ku myitwarire yabo, kugira ngo tugabanye impanuka.”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka zo mu muhanda mu mwaka wa 2025 zagabanyutseho 2 ku ijana ugereranyije n’umwaka wa 2024. Yanagaragaje ko benshi mu bakunze gukora impanuka bari hagati y’imyaka 22 na 35.
Ubukangurambaga bwa Tugendane Tugereyo Amahoro bwatangijwe tariki ya 7 Ugushyingo 2025, bumaze kugera mu turere twa Rubavu, Kamonyi, Musanze, Kayonza no mu Mujyi wa Kigali.














