Félicien Kabuga asize amateka mabi akomeye ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho izina rye ryakomeje kuvugwa mu bikorwa byo gutegura no gushyigikira ubwicanyi bwakorewe Abatutsi.
Kabuga Félicien yari umwe mu bantu bakomeye bavuzwe cyane mu nkiko mpuzamahanga no mu gihugu, kubera imigambi mibisha muruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru n’ubuhamya bitandukanye byagiye bigaragaza ko iwe hari hamwe mu hantu havugwaga ko Interahamwe zakoreraga inama ndetse zigategurirwamo zikanitoreza ibikorwa by’ubwicanyi.
Interahamwe yari umutwe wagize uruhare rukomeye cyane mu kwihutisha ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside ku muvuduko udasanzwe aho ziraye mu batutsi zikamara imisozi mu minsi 100 gusa, ibi usanga ntahandi byigeze bishoboka , ugereranyije na Jenoside zabereye mu bindi bihugu kw’Isi.
Kabuga yagiye anavugwaho kugira uruhare mu gutera inkunga ibikorwa by’urwango no gukwirakwiza ubutumwa bwabibwirizaga abaturage biciye mu bitangazamakuru byakoraga propaganda muri icyo gihe.
1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda yasize abantu barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100, ndetse Jenoside yasize igihugu cyarasenyutse bikomeye.
Nyuma y’imyaka myinshi ashakishwa, Kabuga yatawe muri yombi mu Bufaransa mu mwaka wa 2020, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside.
Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakomeje gukurikirana dosiye ye nubwo ubuzima bwe bwakomeje kuvugwaho kugira intege nke.
Abasesenguzi bavuga ko amateka ya Kabuga akomeza kwibutsa Isi ububi bwa Jenoside ndetse n’akamaro ko kurwanya ingengabitekerezo yayo no kubungabunga amateka nyakuri.














Leave a Reply