Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO) n’urubuga nkoranyambaga rwa Tiktok batangije ubufatanye bw’umwaka umwe, bugamije gutangaza amakuru y’ubuzima yizewe.
Mu nkuru yanditswe kuri website ya OMS, tariki 26 Nzeri 2024, ivuga ko ubu bufatanye buri mu ntego iri shami rya Loni ryiyemeje yo kwifashisha ikoranabuhanga mu kugera ku bantu benshi ku Isi, babagezaho ubumenyi bujyanye n’ubuzima n’ imyitwarire ikwiye ijyanye n’ubuzima muri iyi Si y’ikoranabuhanga.
OMS ivuga ko babizi ko imbuga nkoranyambaga zishobora kuba isoko nziza y’amakuru ashobora guhindura imyitwarire y’abantu ku bijyanye n’ubuzima ndetse n’ibyemezo bafata bijyanye n’ubuzima.
Ku mbuga nkoranyambaga ni hamwe mu hantu abantu benshi bashakira amakuru, nyamara bamwe bakahakura amakuru atari yo ashobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubu bufatanye bwa OMS na Tiktok bwitezweho kugabanya ayo makuru atari yo, ajyanye n’ubuzima, batanga amakuru yizewe ashingiye ku bushakashatsi.