Perezida Kagame yashimiye RDF n’inzego z’umutekano ku ruhare rukomeye mu mutekano w’u Rwanda

0
200

Perezida Paul Kagame, Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, yashimiye Ingabo z’Igihugu RDF n’izindi nzego z’umutekano ku bwitange n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza mu kurinda umutekano w’igihugu no gusigasira indangagaciro zacyo.

Yavuze ko abagabo n’abagore bakorera mu ngabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano bakomeje gukora akazi kabo ku rwego rwo hejuru, haba abari imbere mu gihugu n’abari mu butumwa bwo hanze, bagamije kugarura amahoro no kurengera ubuzima bw’abantu.

Perezida Kagame yagaragaje ko kuba maso kw’ingabo z’igihugu n’inzego z’umutekano byagize uruhare runini mu gutuma Abanyarwanda babaho batekanye, bagakora ibikorwa byabo by’iterambere mu mudendezo.

Yagize ati “Imbere mu gihugu, kuba muri maso byahaye umutekano abantu bacu, biha umutekano igihugu cyacu kandi bikomeza ubusugire bwacu umunsi ku wundi.”

Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu yavuze ko no hanze y’u Rwanda, mu butumwa bwo kugarura amahoro, ingabo z’igihugu zikomeje gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye yo kurengera ubuzima bw’abantu ku kiguzi icyo ari cyo cyose, bigaragaza ubumenyi, ubushobozi n’imbaraga zidasanzwe.

Yongeyeho ko u Rwanda rwageze kuri byinshi birimo amahoro, ituze n’iterambere mu nzego zitandukanye, byose bikaba byarashobotse kubera umutekano usesuye urangwa mu gihugu, abaturage bakabishimira Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano.

Perezida Paul Kagame ati “Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano dufite uyu munsi, ni zo mbaraga nifuje kugira.”

Yabashimiye kuba muri uyu mwaka bakomeje kurengera inyungu z’igihugu bagendeye ku nkingi z’ubumwe bw’igihugu, agaciro n’imbaraga, bagaragaza ubunyangamugayo no gukunda igihugu ku rwego rwo hejuru.

Yasabye Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano gukomeza uwo mujyo mwiza wo kurangwa n’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no guhora biteguye guhangana n’ikibazo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu.

Perezida Kagame yanabasabye gukomeza icyerekezo cyo kubaka u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe, binyuze mu kwitanga no gukorera hamwe.

Yibukije kandi ko mu mwaka wa 2024, ubwo i Goma habaga imirwano hagati ya AFC/M23, hari bamwe mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo bari bafatanyije barashe ku Rwanda, ariko Ingabo z’u Rwanda zabyitwayemo kigabo zikoresheje ikoranabuhanga rigezweho ryo gusama ibisasu, birinda ko hagira ingaruka mbi ku baturage.

Hanze y’u Rwanda, Ingabo z’Igihugu n’Abapolisi bakomeje kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye. By’umwihariko muri Central African Republic, aho ku bufatanye n’izo nzego zaho, abaturage babashije kujya mu matora ya Perezida n’izindi nzego batekanye.

No muri Mozambique, Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yaribasiwe n’imitwe y’iterabwoba ishingiye ku mahame akaze ya Islam, bigatuma abaturage bongera gusubira mu buzima busanzwe.

Perezida Paul Kagame yashimiye ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego ku muhate n’ubwitange zagaragaje mu kazi kazo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here