Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Mali byasohoye amafoto yafashwe mu bihe bitandukanye Perezida w’inzibacyuho, Gen Assimi GOÏTA agaragara mu ruhame, ni mu gihe America yemeza ko inyeshyamba zifite gahunda yo kugaba igitero i Bamako.
Assimi GOÏTA kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata, 2026 yasuye ibitaro birwariyemo inkomere z’amasasu y’igitero imitwe irwanya Mali yagabye ku wa Gatandatu.
Uyu mugabo igihugu kiri mu bihe bitoroshye yanasuye umuryango wa Minisitiri w’Ingabo, Sadio CAMARA wishwe n’inyeshyamba anabafata mu mugongo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Mali byanatangaje ko Perezida w’Inzibacyuho, Gen Assimi GOÏTA, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’Uburusiya muri Mali, Igor GROMYKO.
Kuri uyu wa Kabiri, Ambasade ya leta zunze ubumwe za America muri Mali yavuze ko “izi iby’igitero inyeshyamba ziteganya kugaba ku murwa mukuru Bamako”.

Hari amakuru kandi ko amashuri yasabwe gufunga imiryango. Abaturage ba America basabwe gushaka aho bihisha, no kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Abdoulaye Maïga, Minisitiri w’Intebe wa Mali avuga ko muri kiriya gihugu habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi mu bitero biheruka kwibasira umujyi wa Bamako n’indi mijyi y’igihugu, kuri we ngo ntabwo ari igitero cy’ibyihebe, ahubwo ngo kwari ukugerageza gufata ubutegetsi hakoreshejwe imbaraga.
Tariki 25 Mata, 2026 igitero simusiga cyizwe neza kibasiye imijyi ya Kati, Bamako, Mopti, Gao, na Kidal.
Iki gitero cyarimo gukoresha intwaro nini n’intoya cyahitanye uwari Minisitiri w’Ingabo Gen Sadio CAMARA, wari umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Assimi GOÏTA, by’umwihariko akaba yari inkingi ya mwamba mu mubano wa Mali n’Uburusiya.
Imitwe ya JNIM na FLA ivuga ko ishaka gushyiraho leta ya Islam muri Mali, yatangaje ko igiye kugaba ibitero bikomeye ku mujyi wa Bamako no gufunga inzira zose ziwerekezamo.
Uburusiya bufasha Mali mu by’umutekano


















Leave a Reply