Urwego rw’ubucuruzi bwo kuri internet mu Rwanda rukomeje kwaguka ku muvuduko uri hejuru, aho biteganyijwe ko agaciro kabwo kazagera kuri miliyoni 937 z’Amadolari ya Amerika bitarenze umwaka wa 2029.
Ibi byagarutsweho mu bushakashatsi bugaragaza ko ikoreshwa rya internet, telefoni zigezweho n’uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga biri mu bituma ubucuruzi bwo kuri internet bukomeza kuzamuka.
Mu myaka mike ishize, Abanyarwanda benshi batangiye kugura no kugurisha ibicuruzwa binyuze ku mbuga za internet no kuri telefoni ngendanwa.
Kwinjira kwa serivisi zigezweho zo kwishyurana hakoreshejwe telefoni byorohereje abaturage gukora ubucuruzi batiriwe bajya ku masoko cyangwa mu maduka asanzwe.
Abasesenguzi bavuga ko iri zamuka rizakomeza guterwa inkunga n’ikwirakwira rya internet yihuta ndetse no kwiyongera kw’abakoresha smartphones mu gihugu.
Ubucuruzi bwo kuri internet (E-commerce) buri kuba imwe mu nkingi z’ubukungu bw’ibihugu byinshi ku Isi.
Mu Rwanda, ibigo byinshi bikomeje gushora imari mu mbuga z’ubucuruzi bwo kuri internet, aho abakiliya bashobora gutumiza ibicuruzwa cyangwa serivisi batavuye aho bari.
Ibi birimo ibijyanye n’imyambaro, ibikoresho byo mu rugo, ibiribwa, ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse na serivisi zitandukanye.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda ni rwo ruri imbere mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, ibintu bituma ruba imbarutso y’izamuka ry’ubucuruzi bwo kuri internet.
Abenshi mu rubyiruko bakoresha imbuga nkoranyambaga, applications n’imbuga z’ubucuruzi mu kugura, kugurisha no kwamamaza ibikorwa byabo.
Abahanga mu bukungu bavuga ko ibi bishobora gutuma havuka amahirwe mashya y’akazi ndetse n’ubushabitsi bushingiye ku ikoranabuhanga.
U Rwanda rwashyize imbere gahunda yo kuba igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, binyuze mu mishinga itandukanye igamije kongera ikoreshwa rya internet no guteza imbere ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga.
Ibikorwa remezo by’itumanaho, internet yihuta ndetse na gahunda zo kwigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga biri mu bifasha kuzamura uru rwego.
Abasesenguzi bagaragaza ko isoko ry’ubucuruzi bwo kuri internet mu Rwanda rikiri rifite amahirwe menshi ku bashoramari bifuza gushora imari mu ikoranabuhanga.
Bavuga ko kwiyongera kw’abaturage bafite internet, smartphones n’uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bizatuma iri soko rikomeza gukura mu myaka iri imbere.
Niba iyi mibare izakomeza kuzamuka nk’uko biteganyijwe, ubucuruzi bwo kuri internet bushobora kuba imwe mu nzego zizatanga umusanzu munini mu bukungu bw’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.


















Leave a Reply