Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gushaka uko byasubiza ku murongo ubukungu bwabyo nyuma y’ihungabana ryatewe n’ibihe bitandukanye ku isi, u Rwanda rwo ruri kwandika amateka mashya mu bukerarugendo, aho uru rwego rukomeje kwerekana imbaraga mu kuzamura ubukungu.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) igaragaza ko mu mwaka wa 2025, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda asaga miliyari 997 z’amafaranga y’u Rwanda, bigaragaza izamuka rikomeye ugereranyije n’imyaka yabanje.
Ibi bije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukurura abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi, aho imibare igaragaza ko abasaga miliyoni imwe n’igice basuye igihugu mu mwaka ushize, bakururwa n’ibyiza nyaburanga birimo pariki z’igihugu n’ibikorwa mpuzamahanga byakiriye abantu benshi.
Isesengura rya RDB rigaragaza ko kimwe mu byatumye ubukerarugendo bwiyongera ari ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibirori (MICE), bwinjirije igihugu amafaranga menshi, aho bwonyine bwinjije miliyoni zirenga 94 z’amadolari.
Mu 2025, u Rwanda rwakiriye inama n’ibirori mpuzamahanga bisaga 160, birimo amarushanwa akomeye ku rwego rw’isi n’ibitaramo bikomeye byitabiriwe n’abanyamahanga benshi.
Ibi bikorwa ntibyinjirije igihugu amafaranga gusa, ahubwo byanakomeje kongera izina ry’u Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo bwo ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu kwakira inama n’ibirori bikomeye.
Abasesenguzi bagaragaza ko iri zamuka rishingiye ku ngamba zihamye u Rwanda rwashyizeho, zirimo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, kongera ibikorwa remezo byakira abashyitsi, no kwamamaza igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Uretse ibyo, ibikorwa byihariye nka siporo mpuzamahanga, ibitaramo n’indi myidagaduro byafashije gukurura urubyiruko n’abakerarugendo bashaka uburambe butandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko umusaruro wabonetse mu 2025 ugaragaza icyizere gikomeye mu bukungu bw’u Rwanda, anashimangira ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gushimangira uru rwego.
Yagize ati: “Umusaruro w’uyu mwaka ugaragaza intambwe ikomeye mu guteza imbere ubukungu no kugera ku ntego z’igihugu.”
Ubukerarugendo bukomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubukungu bw’u Rwanda, bugira uruhare mu kwinjiza amadovize, guhanga imirimo no guteza imbere ibindi byiciro by’ubukungu birimo ubwikorezi, amahoteli n’ubucuruzi.
Iri zamuka rifite n’uruhare mu kongera icyizere cy’abashoramari, aho u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’igihugu gifite umutekano, politiki ihamye n’icyerekezo cy’iterambere rirambye.
Nubwo intambwe imaze guterwa ishimishije, inzego zifite ubukerarugendo mu nshingano zigaragaza ko hakiri amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro, cyane cyane mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, amateka n’udushya.
Gahunda zitandukanye zirimo iz’igihe kirekire ziteganya kurushaho kwagura uru rwego, ku buryo ruzakomeza kuba inkingi ikomeye mu bukungu bw’igihugu mu myaka iri imbere.







Leave a Reply