HAFIYAWE

Amakuru yihuse kandi yizewe

Advertisement

Imiterere ya ‘Sahara Residence’, inyubako y’amagorofa 12 iri kubakwa i Kigali

Sahara Residence izaba ifite amagorofa 12

Uko bwije n’uko bukeye Umujyi wa Kigali ukomeza gutera imbere, byagera ku nyubako ndende bikaba akarusho, kuko usibye imishinga yazo ivuka amanywa n’ijoro.

Nubwo bimeze bityo ariko, inyubako ndende zubakwa mu Mujyi wa Kigali, inyinshi ni iz’abakuze bamaze gusobanukirwa neza icyo ishoramari ari cyo.

Gusa nk’uko gahunda za leta zishishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakorana imbara nyinshi mu guteza imbere igihugu, bamwe babyumvise kare biyemeza gushora imari mu miturire.

Bamwe muri abo ni ‘Prime Gate Developers’. Iyi sosiyete ihagarariwe na Eng. Delphin Tuyishime, umuhanga mu by’ubwubatsi wiyemeje guhuriza hamwe urubyiruko bakubaka umuturirwa uzaba uri mu miremire i Kigali.

Iyi nyubako y’amaforofa 12 yubatse ku muhanda uri hafi ya Lemigo Hotel, ushobora kuyigeraho mu minota itanu uvuye kuri Stade Amahoro n’iminota 10 uvuye mu Mujyi rwagati.

Tuyishime uhagarariye Inama y’Ubutegetsi ya ‘Prime Gate Developers’, yafatanyije na Kabandana Augustin na Gerard Mpyisi umenyereye ishoramari, biyemeza kwinjira mu ry’imiturire.

Umushinga wa mbere bahuriyeho ni inyubako yiswe ‘Sahara Residence’. Umuhango wo gutangira kuyubaka wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2026. Tuyishime Delphin yasobanuye uko igitekerezo cyaje.

Ati “Nararebye nsanga abanyamahanga baza hano iwacu bagashora imari hanyuma akaba ari twe dushyira mu bikorwa iyo mishinga yabo, nsanga bifashisha ibitekerezo byacu mu kubibyazamo inyungu.”

“Kuko nabaye mu Mujyi wa Dubai aho ibijyanye n’imiturire byateye imbere, icyo gihe rero nahise mvuga ngo twajya kubikorera iwacu, negera abafatanyabikorwa twiga uko umushinga washyirwa mu bikorwa.”

Gerard Mpyisi uri mu batangiye umushinga, yagaragaje ko yabanje kunanirwa kumva ibitekerezo by’abakiri bato, ariko arebye imbaraga urubyiruko rufite yiyemeza kurushyigikira nta gusubira inyuma.

Ati “Mbabwije ukuri baza kumbwira umushinga nabanje kumva bidashoboka, mbaha ikizamini cyo kujya gushaka ibyangombwa byo gutangira kubaka, ariko nyuma y’igihe gito mbona barabizanye.”

“Aha hantu hazubakwa iyi nyubako nari narahageneye umuryango, ariko naje kuwubwira ko hagiye gusenywa babanza kutabyumva, mberetse ibikorwa bizahakorerwa bemera nta kuzuyaza. Mu myaka ibiri muzabona inyubako y’agatangaza hano.”

Kugeza ubu ‘Prime Gate Developers’ ni sosiyete ikoramo urubyiruko rurenga 40 ruri munsi y’imyaka 30, harimo abashinzwe gushushanya imbata z’inzu, abashinzwe kuzishakira amasoko, abashinzwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Aba bose bahagarariwe na Dr. Igabe Egide nk’Umuyobozi Mukuru wa ‘Prime Gate Developers’, akaba umwe mu batangije gahunda y’ingendo rusange mu modoka zifashisha amashanyarazi ubwo yari Umuyobozi Mukuru wa Volcano Express.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Alphonse Rukaburandekwe, yashimiye ’Prime Gate Developers’ anayizeza ubufatanye muri uyu mushinga ushyira itafari kuri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

Ati “Ducyeneye abashoramari benshi nka Prime Gate Developers, bubaka inzu nyinshi ziganjemo izo guturamo kuko nibura muri NST2 dusabwa kubaka inzu zirenga ibihumbi 500.”

“Rero twe nka RHA turahari ngo dufatanye n’abashoramari batandukanye barimo namwe mu kubona inzu nziza Abanyarwanda baturamo, zikomeye kandi zubatswe hakurikijwe amategeko y’imiturire.”

 

Uzaba ari muri Sahara Residence azajya aba yitegeye ibice itandukanye bya Kigali

Imiterere ya ‘Sahara Residence’

Umushinga wa mbere ‘Prime Gate Developers’ igiye gushyira mu bikorwa ni inyubako yiswe ‘Sahara Residence’, ikaba ari inzu izaba igeretse inshuro 12, utabariyemo inzu ibanza hasi.

Inzu ibanza hasi n’indi igeretseho bwa mbere zagenewe abifuza gushyiramo restaurant, ibiro, amaduka atandukanye n’ibindi byose bifite aho bihuriye n’ubucuruzi.

Iyi nzu izubakwa ku Kimihurura muri metero nke hafi ya Kigali Convention Centre.

Igice cyo hasi cyagenewe ahajya restaurant, nibura imwe muri metero kare 236.

Kuva ku igorofa rya kabiri kugeza ku rya 12 zo guturamo birimo n’ibintu byose nkenerwa yaba uruganiriro rwisanzuye, igikoni cy’imbere mu nzu, icyumba ubwiherero buri kumwe n’ubwogero n’ibindi byose nkenerwa mu nzu kandi bigezweho.

Iyi nyubako izaba ifite piscine ifasha abari muri izi nzu kuruhuka neza, ‘Gym’ irimo ibikoresho byose, parikingi ihagije ku bafite ibinyabiziga n’ibindi nkenerwa.

Izi nzu zose zari 111 zigomba kugurishwamo 101, ndetse kugeza ubu zimaze kugurwa ku kigero cya 70% binyuze kuri primegatedevelopers.com, izindi 30% zigomba gutangwa bitarenze ukwezi kumwe kugira ngo hatangire indi mishinga ya ‘Prime Gate Developers’.

Kugura imari muri iyi nyubako bisaba kwishyura guhera ku bihumbi 126$, ariko umuntu ashobora kwishyura kuva kuri 20% kugeza kuri 30%, ahasigaye akajya agenda yishyura 1%.

‘Prime Gate Developers’ igaragaza ko uzashora imari muri iyi nyubako, azajya ahawa inyungu ya 18 ayo yatanze ku kigero kiri hagati ya 12% na 18% buri mwaka. Abakozi bayo bahora biteguye gutanga ubufasha ndetse no gutanga amakuru ahagije binyuze kuri primegatedevelopers.rw.

 

Sosiyete ya Prime Gate Developers igiye kuzamura inyubako izongera ubwiza bwa Kigali

 

Sahara Residence izaba ifite amagorofa 12

Sahara Residence izaba iri mu nzu ndende i Kigali

Igice cyo hasi cyahariwe restaurant n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi

Sahara Residence izaba ifite umwanya wa Gym irimo ibikoresho byose.

Inzu y’icyumba kimwe izaba irimo ibitanda bigezweho

Umwanya wo hasi muri Sahara Residence wahariwe restaurant

Abishyura mbere bemererwa ko bagena uburyo inzu zabo zizaba zitatse

Inzu zo guturamo zizaba zifite ibikoresho byose nkenerwa

Buri nzu muri Sahara Residence izaba ifite uruganiriro rwisanzuye

Izi nzu zifitemo umwanya wo gufatiramo amafunguro

 

Umuyobozi wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, Umuyobozi Mukuru wa Prime Gate Developers, Dr. Igabe Egide na Gerard Mpyisi uri mu bafatanyabikorwa bazubaka iyi nzu bazafatanya muri uyu mushinga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *