Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abashoramari ryari riyobowe na Ahmed El Sewedy, umwe mu banyenganda bakomeye bo muri Misiri, bagirana ibiganiro byibanze ku mahirwe y’ishoramari no kwagura ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibigo by’uyu mushoramari.
Ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro byagarutse ku buryo ibikorwa by’ishoramari byakomeza gutezwa imbere mu Rwanda, cyane cyane mu nzego z’ingufu, inganda n’ibikorwaremezo. Ahmed El Sewedy azwi cyane nk’umuyobozi w’Ikigo cya Elsewedy Electric, kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati mu bijyanye n’ingufu n’ibikorwa by’amashanyarazi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame n’iri tsinda baganiriye ku mahirwe ari mu Rwanda ndetse n’uburyo ubufatanye bwarushaho guteza imbere iterambere ry’inganda n’ishoramari rirambye.
U Rwanda rukomeje gukurura abashoramari mpuzamahanga kubera politiki yarwo yorohereza ishoramari, umutekano ndetse n’iterambere ry’ibikorwaremezo. Mu myaka yashize, igihugu cyakomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’inganda no kongera amahirwe y’akazi binyuze mu gukorana n’ibigo bikomeye byo hirya no hino ku Isi.
Ahmed El Sewedy n’ikigo ayoboye basanzwe bafite ibikorwa mu bihugu byinshi bya Afurika birimo ibyo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi, inganda n’ibikorwa remezo byifashishwa mu iterambere ry’ubukungu.
Abasesenguzi bavuga ko ibiganiro nk’ibi bishobora gufungura andi mahirwe mashya y’ishoramari mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ingufu no guteza imbere inganda zikoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Uruzinduko rw’iri tsinda rwongeye kugaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’icyerekezo cy’ishoramari muri Afurika, aho rukomeje gushaka abafatanyabikorwa bafite ubushobozi bwo guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo mishya.
















Leave a Reply